Gen. Muhoozi yateguje Kayumba Nyamwasa ikintu gikomeye kizamubaho

Gen. Muhoozi yateguje Kayumba Nyamwasa ikintu gikomeye kizamubaho

  • Uganda yirukanye ku butaka bwayo umwe mu banyamuryango ba RNC

  • Gen. Muhoozi yabwiye Kayumba ko azabona ishyano n'adaha amahoro igihugu cya Uganda

  • Umubano w'U Rwanda na Uganda wongeye kuba mwiza

Apr 03,2022

Umugaba w'Ingabo za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kwihanangiriza Kayumba Nyamwasa n'umutwe we wa RNC kuzibukira igihugu cye, bitihi se bakazahura n'ingaruka ziremereye.

Gen Muhoozi yihanangirije Nyamwasa mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatandatu.

Ati: "General Kayumba, nakuburiye bihagije. Uri gukina n'igihugu cyanjye kandi ingaruka zizaba mbi cyane kuri wowe. RNC nta mwanya rwose ifite muri Uganda."

Ubu butumwa bwaje bwiyongera ku bundi Muhoozi yari yanyujije kuri uru rubuga amusaba kubaha amahoro yamaze kongera kugerwaho hagati y'u Rwanda na Uganda.

Ati: "General Kayumba, ndakwinginze gerageza kubaha Repubulika ya Uganda. Twageze ku mahoro na Afande Kagame n'u Rwanda. Gerageza ibyo ubyubahe. Mu ijoro ryakeye twakoherereje umuntu wawe."

Si bwo bwa mbere Gen Muhoozi Kainerugaba yihanangirije Lt Gen Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda n'umutwe we wa RNC abasaba kuzibukira kwifashisha Uganda mu bikorwa bigambiriye guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu minsi ishize yatangaje ko ibikorwa bya RNC ya Kayumba muri Uganda habuze gato ngo bishore "mu ntambara y'ubucucu" igihugu cye n'u Rwanda.

Kuva mu myaka itatu ishize, u Rwanda rwakunze kuvuga ko Kampala yabaye indiri y’abarwanya ubutegetsi bwa Kigali. Bamwe mu bari mu ishyaka rya Kayumba Nyamwasa byavuzwe ko bagendaga i Kampala bidegembya, nta nkomyi.

Museveni yiyemereye ko ku bw’impanuka yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bavuga rikijyana muri RNC.

Byavuzwe ko RNC yashakaga abambari bayo muri icyo gihugu, igamije kuzatera u Rwanda.

Gen Muhoozi akomeje kugaragaza ubushake mu kongera kubanisha neza ibihugu byombi bimaze imyaka isaga itatu bibanye nabi. Kwikoma Kayumba ku karubanda bikaba byafatwa nk’ikindi kimenyetso ko uyu mugabo akomeje umugambi we.

Mu 2010 Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’ u Rwanda, yasohoye itangazo ririmo ko Lt Gen. Kayumba Nyamwasa, wari Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Buhinde, yahunze igihugu.

Lt Gen. Kayumba Nyamwasa yabaye umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, yigeze no kuba umugaba mukuru wazo. Indi mirimo ikomeye y’igihugu yashinzwe ni iyo guhagararira u Rwanda mu Buhinde, ari na yo yabarizwagamo kugeza magingo aya.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga harimo ko Nyamwasa atagihagarariye u Rwanda mu Buhinde cyangwa mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose cyangwa se urwego urwo ari rwo rwose.

Kuri ubu biravugwa ko Nyamwasa yaba aherereye mu gihugu cy’u Bugande, Leta y’u Rwanda ngo yaba yatangiye kureba uko hakoreshwa uburyo bujyanye n’amategeko kugirango atabwe muri yombi agarurwe mu gihugu.

Mbere y'uko ahunga igihugu, inzego z’ubutasi z’u Rwanda zamukoragaho iperereza ku byaha bikomeye by’ubugizi bwa nabi, nkuko iryo tangazo ryavugaga.

Kuri ubu Kayumba Nyamwasa aba muri Afurika y’Epfo aho bivugwa ko arindirwa umutekano bikomeye nyuma yo kurusimbuka inshuro zirenze imwe.

Umwuka mubi yari yarateje hagati y'u Rwanda na Uganda usa n'uwatangiye kuyoyoka, nyuma y'inzinduko ebyiri Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye i Kigali mu minsi ishize. Ni ingendo zasize agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame byari bigamije gushyira iherezo ku bibazo byashwanishije u Rwanda na Uganda birimo n'icya RNC