Dore abaherwe 10 ku isi bakize nyamara batarize Kaminuza

Dore abaherwe 10 ku isi bakize nyamara batarize Kaminuza

  • Abakire batunze agatubutse ku isi batarize Kaminuza

Apr 04,2022

Ubusanzwe bizwi ko iyo ugiye muri kaminuza ukabona lisance cyangwa indi mpamyabumenyi yisumbuyeho uba uharuye inzira yo kubaho neza cyangwa ugakorera amafaranga menshi, ariko ibi bisa nk’ibitarakurikijwe ku bantu batari bacye bazwi kuri ubu b’abaherwe.

Nk’urugero, Wealth-X mu 2016 yavumbuye ko kimwe cya gatatu cy’abantu batunze akayabo ku Isi batigeze babona n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Dore abantu 10 ushobora kuba uzi batarangije kaminuza

1. Bill Gates: $131.7 Billion

William Henry Gates III ni rwiyemezamirimo, umuhanga mu gukora software, umushoramari, umwanditsi ndetse uzwiho gukora ibikorwa by’ubugizi bwa neza wo muri Amerika. Afatanyije na mugenzi we, Paul Allen, bashinze Microsoft. Bill Gates azwiho kuba yarataye amasomo ye muri Kaminuza ya Havard akajya gushinga Mocrosoft.

2. Mark Zuckerberg: $89.6 Billion

Mark Elliot Zuckerberg nawe ni rwiyemezamirimo wo muri Amerika. Azwiho kuba yarashinze urubuga nkoranyambaga rwa facebook. Uyu nawe yataye amasomo muri Harvard mu 2005 ajya gushyira umwanya we mu gushinga facebook.

3. Steve Jobs: $250 Million

Uyu mugabo utakiri ku Isi y’abazima yari rwiyemezamirimo w’umunyamerika, atunze ibinyamakuru ndetse ari umushoramari. Ni we washinze Apple Inc. ikora mudasobwa zitandukanye, tablets na telephone. Mu buryo butandukanye, Jobs ntabwo yigeze akunda kuba mu ishuri. Ahubwo yashishikajwe na mudasobwa akiri muto anajya muri Reed College muri Portland ariko avamo amaze semestre imwe.

4. Henry Ford: $199 Billion (mu gaciro k’iki gihe)

Henry Ford yari umunyemari w’Umunyamerika washinze uruganda rw’imodoka rwa Ford Motor Company. Ibi ariko Ford yabigezeho atarigeze yiga engineering cyangwa ibijyanye na business. Ku myaka 16 y’amavuko, yavuye ku isambu y’iwabo yimukira muri Detroit agiye gukora mu iduka ry’imashini. Mu 1896, nibwo yakoze imodoka ye ya mbere.

5. Larry Ellison: $109 Billion

Larry Ellison ni umwe mu bashinze Oracle Corp. mu 1977. Oracle yatangiye ari ikigo gito gikora porogaramu za mudasobwa birangira ari cyo kigo kinini ku Isi gikwirakwiza applications zitandukanye zikoreshwa muri business.

Ellison yarezwe na nyina wenyine atsindwa inshuro ebyiri muri kaminuza. Ubwo nyirasenge yapfaga ageze mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya Illinois, yahise ava mu ishuri.

Yagerageje gusubira mu ishuri muri Kaminuza ya Chicago, ariko abasha kurangiza semestre imwe gusa.

6. Lady Gaga: $150 Million

Lady Gaga ni umuririmbyikazi watwaye ibihembo bya Grammy na Academy Award. Ni umwanditsi w’indirimbo kandi ndetse akanaba umukinnyi wa filimi na rwiyemezamirimo kuri ubu ubarirwa miliyoni zisaga 150$.

Lady Gaga yatangiye gucuranga piano afite imyaka ine atangira kujya ku rubyiniro afite imyaka 14. Lady Gaga nawe yavuye mu ishuri amaze imyaka ibiri muri Kaminuza ya New York.

7. Ted Turner: $2.3 Billion

Robert Edward Turner III ni rwiyemezamirimo w’Umunyamerika, producer kuri televiziyo, atunze ibinyamakuru kandi akora ibikorwa by’ubugiraneza. Azwiho gushinga Cable News Network.

Turner we ntabwo yataye ishuri ahubwo yirukanwe muri Kaminuza ya Boston azira kwinjiza umukobwa mu cyumba yararagamo ku kuri kaminuza.

Kubw’amahirwe, yabashije gukorera se umubyara mu kigo cyo kwamamaza cyazamukaga, cyaje kubyara Turner Broadcasting Company , yashinze CNN.

8. Kim Kardashian: $1.8 Billion

Kim Kardashian ni umu star wa ‘reality shows’, rwiyemezamirimo. Ndetse akaba uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga. Yamamaye mu kiganiro gica kuri televiziyo kigaruka ku buzima bw’umuryango we kitwa “Keeping Up with the Kardashians” mu 2007. Ni nawe nyiri KKW Beauty, KKW Fragrance, na SKIMS.

9. Brad Pitt: $300 Million

Brad Pitt ni umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika w’icyamamare. Ibyumweru bicye mbere ya ‘graduation’, Pitt yavuye muri Kaminuza ya Missouri ajya mu byo gukina filimi.

Bivugwa ko Brad Pitt yakoze imirimo itandukanye iciriritse muri Los Angeles mu gihe cy’imyaka igera kuri itanu ari nako agaragara muri filimi z’uruhererekane nk’umushyitsi (Guest Star).

Ubuhanga bwe ariko mu gukina filimi bwaramukijije aba umwe mu bakinnyi ba filimi b’abakire na miliyoni zibarirwa muri 300$.

10. Ellen DeGeneres: $370 Million

Ellen Lee DeGeneres ni umunyarwenya w’Umunyamerika, umukinnyi wa filimi, akora ibiganiro kuri televiziyo, akaba umwanditsi ndetse akaba producer. Azwi cyane mu kiganiro cye yise Ellen DeGeneres Show yatangije mu 2003.

Ellen DeGeneres ni umwe mu byamamare byo muri Hollywood ariko yabigezeho abikoreye. Yagiye muri Kaminuza ya New Orleans ariko ava mu ishuri nyuma y’umwaka umwe.

Yakoze akazi gatandukanye gaciriritse, kuva mu gusukura mu ngo, kugeza ku kugurisha ibyuma bikora isuku mu nzu (vaccums).

Muri za 80 nibwo yakoze igitaramo cye cya mbere cya comedy cyakunzwe cyane gitambuka kuri Johnny Carson’s Tonight Show. Ellen amaherezo yaje kwisanga muri cinema na televiziyo nyuma y’imyaka hafi icumi akishakisha.