Dore abantu ugomba kugendera kure igihe uhitamo uwo muzubakana urugo

Dore abantu ugomba kugendera kure igihe uhitamo uwo muzubakana urugo

  • Umukobwa uzavamo umugore mubi umumenya kare

  • Umusore uzavamo umugabo mubi

  • Ibimenyetso byakwereka ko uwo mukundana ari umugabo cyangwa umugore mubi

  • Ni gute nahitamo uwo tuzabana?

Apr 05,2022

Akenshi abantu bari murukundo usanga hari ibintu batabasha kwitaho kubera amarangamutima, rimwe na rimwe bakirengagiza n’ibintu bikomeye bibwira ko bizashira ugasanga baricuza nyuma, ni byiza ko umenya abantu ukwiye kwitondera mu gihe ugiye guhitamo uwo muzabana akaramata kugirango urinde ibyishimo byawe byahazaza.

 

Dore abantu ugomba kwitondera mu gihe ushaka guhitamo uwo muzabana:

 

1. Umuntu w’umunebwe

Umusore cyangwa se inkumi mukundana iyo umubonamo kugira ubunebwe bidasanzwe uko byagenda kose aba azakurushya mu gihe muzaba mumaze kubana. Jya ugenzura ko uwo mukundana agira intego mu buzima kandi ko ari wa muntu uharanira kuzigeraho. Umuntu w’umunebwe ashobora kuba adafite akazi abitewe n’ubunebwe bwe cyangwa se akaba anagafite ariko akagakora mu buryo budafite intego.

Soma n'iyi: Abakobwa: Niba umusore mukundana yujuje ibi bintu 7 ntuzabe umwana ngo agucike

2. Umuntu ugira uburakari akaba yakugirira nabi

Hari abantu barakara akaba yahita agukubita cyangwa se akakubwirana umujinya mwinshi kuri telefoni niyo mwaba mupfuye akantu gato. Ibyo bijyana no kuba akubahuka muri mu bantu benshi akaba yakubwirana umunabi cyangwa se akaba yanatinyuka akagukubita uwo muntu hari amahirwe menshi ko mugeze no murugo atatinya kubigukorera ni byiza ko mbere yo guhitamo ugira gushishoza no kumenya neza niba uwo mugiye kubana uzabasha kumwihanganira.

 

3. Umuntu uguca inyuma

Hari abasore n’inkumi baba bazi neza ko abo bakundana babaca inyuma ariko agakomeza kumwizirikaho yibwira ko iyo mico ashobora kuyihindura. Si ngombwa ngo abe aguca inyuma gusa, ahubwo niyo umuziho ingeso y’ubushurashuzi, nimujya kubana uzabe wiyemeje kuzamwihanganira mu ngeso ze aho kwibeshya ko wowe wamuhindura.

Soma n'iyi: Niba ubona ibi bimenyetso ku musore mukundana ntuzabe umwana ngo umureke agende kuko ushobora kutazabona undi nka we

4. Umuntu udaharanira kukunezeza

Niba umusore cyangwa se inkumi mukundana ari wa muntu utajya uharanira kukunezeza ngo nubabara mube mwifatanjije muri uwo mubabaro wagize, icyo gihe umenye ko nimubana bizarushaho kuba bibi. Umuntu ugukunda ahora ahangayikishijwe no kubona icyagushimisha, atitaye kucyo biri bumusabe ngo agere ku ntego yo gutuma wishima.

 

5. Umuntu ukubwira ko agukunda kubera inyungu runaka agutegerejeho

Hari bamwe usanga bakora uko bashoboye ngo bereke abo bakundana ko babakunda ariko bagamije kuryamana nabo. Ni ha handi nta yindi mishinga mushobora gupanga niyo mwayipanga yaza yihishe inyuma yo kuryamana kwanyu kuko ariyo ntego aba afite. Hari n’abashobora kuba bagamije kubona imitungo utunze ukabona ko ariyo atumbiriye kurusha wowe. Icyo gihe uramutse ubibonye mbere yuko mubana uba ugomba kugenza make ugashishoza.