Abagabo: Dore ibyo wakora byoroshye bikagufasha kunezeza umukunzi wawe mu buriri igihe cyose agahora akwirahira

Abagabo: Dore ibyo wakora byoroshye bikagufasha kunezeza umukunzi wawe mu buriri igihe cyose agahora akwirahira

  • Akamaro k'umusemburo wa Testosterone

  • Uko wakongera umusemburo wa Kigabo

  • Ibyo wakora ukajya unezeza umukunzi wawe

  • Uburyo bwo kongera agatege mu gitanda

  • Nakora iki ngo nezeze umukunzi wanjye igihe dutera akabariro

  • Uko wakwirinda kurangiza imburagihe

Apr 05,2022

Umusemburo wa Testosterone ni umusemburo w’ingenzi cyane cyane ku bagabo; kuko ufasha byinshi harimo kugira ubushake bwo gukora imibonano, kongera uburemere bw’amagufa n’imikaya, kutarangiza vuba... Muri make niwo musemburo ugaragaza imiterere ya kigabo.

 

Uyu musemburo ukorwa cyane ku bwinshi mu gihe cy’ubugimbi, hanyuma uko umugabo/umuhungu agenda akura/asaza ukagenda ugabanuka.

 

Ni gute wamenya niba urugero rwa testosterone yawe ruri hasi?

urugero rwa testosterone ufite rushobora gusuzumwa kwa muganga 

Gusuzuma urugero rw’umusemburo wa testosterone ufite birakorwa kwa muganga

Uretse ibizamini bikorerwa mu isuzumiro (laboratory), hari bimwe mu bimenyetso byabikwereka:

 

- Kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano

- Kubura ubushake bwo gutera akabariro cg kunanirwa kubikora

- Amagufa yorohereye

- Imikaya yoroshye cyane no kwiyongera ibinure

Mu gihe wumva ufite ibi bimenyetso ni ngombwa kwisuzumisha kwa muganga, ugahabwa inama n’imiti.

* Mugabo, niba wifuza kwitwara neza mu gitanda kandi ugahora wirahirwa n'umugore wawe dore ibintu 5 ugomba kuzinukwa

Gusa mbere y’uko bigera aha, hano twaguteguriye ibintu bisanzwe ushobora gukora bikaba byakongera uyu musemburo mu mubiri

 

Ibintu 5 bisanzwe wakora bikongera umusemburo wa Testosterone:

- Kugabanya ibiro

- Abagabo babyibushye cyane nibo ukunze gusanga bafite urugero rwa testosterone ruri hasi.

Mu gihe ufite ibiro byinshi, birengeje urugero rwawe ni ngombwa kubigabanya, kugira ngo ufashe umubiri wawe gukora neza umusemburo wa Testosterone.

 

* Dore uko wafasha umugore wawe kurangiza incuro nyinshi adahagaze n'uko wamenya ko arangije

 

- Kugabanya ingano y’isukari ufata

Isukari mu maraso (blood glucose) igabanya ku rugero rungana na 25% urugero rwa testosterone iba iri gutembera mu mubiri.

Ni ngombwa kugabanya ibiryohera ufata, mu rwego rwo kwirinda ko isukari mu maraso yazamuka, bityo uyu musemburo ukagabanuka.

 

- Gukora sport cyane

Bumwe mu buryo bwizewe kandi bwihuta bwo kongera uyu musemburo ni sport

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi, gukora sport cyane cyane izikomeza imikaya (nko guterura cg se gukora izindi zikoresha imbaraga nyinshi) byongera urugero rw’umusemburo wa testosterone.

Niyo mpamvu uzasanga abantu bakora sport cyane, ari bo bahorana imbaraga zo gutera akabariro, bakabaho bishimye kandi bafite imbaraga nyinshi.

* Abasore: Umukunzi wawe yaba yanga ko mutera akabariro kandi mwarigeze kubikora? Dore zimwe mu mpamvu zishobora kuba zibimutera

Kurya ibinure byiza

Ibinure byiza (health fats) umubiri wawe urabikeneye ngo ubashe gukora uyu musemburo ku rugero rukwiye.

Zimwe mu ngero z’ibinure byiza twavuga; avoka, utubuto duto (macadamia, ubunyobwa, soya) ndetse n’ibikomoka ku matungo nk’amata, inyama n’ibindi.

 

Gusinzira bihagije

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Journal of the American Medical Association bwerekanye ko kudasinzira bihagije bigabanya urugero rw’umusemburo wa testosterone cyane.

Ku muntu mukuru ni ngombwa kuryama byibuze amasaha 7-9 buri joro. Niba wifuza kugira urugero rukwiye rw’uyu musemburo ryama amasaha akwiriye.

Ngibyo muri macye ibyo ushobora kwikorera ukaba wakongera umusemburo wa testosterone, gusa igihe wumva uri ku rugero rwo hasi cyane ni ngombwa kwitabaza abaganga bakagufasha.