Samurure yavuze isano iri hagati ye na Judith wahoze ari umugore wa Safi nyuma y'amakuru avuga ko bakundana

Samurure yavuze isano iri hagati ye na Judith wahoze ari umugore wa Safi nyuma y'amakuru avuga ko bakundana

  • Judith yashoye mu mishinga ya Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure

Apr 05,2022

Umukinnyi wa Filime Kalisa Erneste wamenyekanye nka Samusure yahamije amakuru avuga ko Judith Niyonizera Wamenyekanye cyane ubwo yakoranaga ubukwe n’umuhanzi Safi Madiba yashoye imari muri Filime ze kugeza ubu bombi bafatanyije ubucuruzi.

 

Ibi Samusure yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’Igihe dukesha iyi nkuru yagize ati"Ati “Ukuri guhari ni uko kugeza ubu dufatanyije ubucuruzi, Niyonizera yaguze 50% by’ibikorwa byose ntambutsa kuri shene ya YouTube yanjye.”

 

Ibi byaje bishimangira inkuru zatamutse mu minsi ishize ubwo byavugwaga ko Juduth ashobora kuba afitanye umubano udasanzwe na Samusure abandi bakavuga ko ari umushoramari mu bikorwa bye nkuko n'ubundi babihamije ariko bakaba bavuga ko nta kindi kihishe inyuma y’akazi kabahuje.

 

Filime ’Makuta’ niyo yatumye abantu benshi batangira kwibaza kuri aba bombi ubwo batungurwaga no kubona Judith akinamo.

 

Uretse filime Makuta Kalisa yari asanzwe akina, amakuru yizewe ni uko bazafatanya gushaka izindi zo gushyira kuri iyi shene ya YouTube.

 

Muri izi harimo izo bazajya bakina ndetse n’izizaba zarakinwe n’abandi bakazigura mu rwego rwo kuzisangiza ababakurikira.

 

Ku ikubitiro, Kalisa yavuze ko bahise bagura filime yitwa Yuda ifite uduce 20 tuzajya dutambuka buri wa Gatatu w’icyumweru.

 

Samusure yirinze kugaruka ku mubare w’amafaranga yahawe na Niyonizera ndetse nta nubwo yashatse kuvuga ku mubare w’ayo yaguze iyi filime nshya bise Yuda.

 

Uretse iyi filime Yuda, Kalisa yavuze ko hari na filime y’urwenya bari kurambagiza ku buryo mu minsi iri imbere nayo izatangira gutambuka kuri shene yabo ya YouTube.