Miss Ruzindana Kelia yemereye urukundo Producer Element mu mayeri. Uko yakiriye ikamba n'ibyamutunguye mu mwiherero - amafoto

Miss Ruzindana Kelia yemereye urukundo Producer Element mu mayeri. Uko yakiriye ikamba n'ibyamutunguye mu mwiherero - amafoto

  • Uko Miss Ruzindana Kelia yakiriye ikamba yahawe

  • ibyatunguye Miss Ruzindana Kelia mu mwiherero

  • Uwo Miss Ruzindana Kelia yahaga amahirwe yo kwegukana ikamba

Apr 05,2022

Miss Ruzindana Kelia umukobwa wakunzwe cyane ubwo yari mubahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 akaza kwambikwa ikamba ry’umukobwa wagaragaje umuco kurusha abandi yavuze ukuri k’umusore wamuvuzweho ko bari mu rukundo ubwo biyamamazaga, avuga n’imbamutima ze kw’ikamba yakiriye benshi bavuga ko yambuwe ikamba yari akwiye.

 

Uyu mukobwa wahize abandi akegukana ikamba ry’uwagaragaje umuco kurusha abandi yavuze ko yishimiye cyane ikamba yahawe kubera ko mu isengesho rye yasabaga Imana ko yamuha ikamba ririmo umugisha we.

* Miss Rwanda 2022: Reba Uburanga n'ikimero by’abakobwa bahataniye guhagararira Umujyi wa Kigali muri [AMAFOTO]

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yago yamubajije ikintu cyamutunguye ubwo bari mumwiherero n’umukobwa yabonaga ko akwiye ikamba rya Miss Rwanda yagize ati" Ikintu cyantunguye kurusha ibindi nubu mbona nk’igitangaza n’ukuntu twageze mu mwiherero turi abakobwa 20 bava mu ntara zitandukanye tudasanzwe tuziranye ariko twese tugahita duhuza muburyo bworoshye,ikindi twagize amahirwe yo kugira abayobozi batubaye hafi bitandukanye n’uko twari tubyiteze kuko twumvaga ari abantu bifungu bigoye ko umuntu yabisanzuraho ariko dusanga biratandukanye cyane.

 

 

Ageze k’umukobwa yabonaga ko akwiye ikamba yagize ati "ntakubeshye urutonde rwanjye bariya bakobwa bose barugiyeho".

Akomeza agira ati: "Uyu munsi nabonaga ari kanaka ejo nkabona ari undi bitewe n'uko buri wese hariya yari ashoboye rero kumenya ngo ninde uzatwara ikamba byari bigoye. Icyo nari nzi ni uko ari umwe muri twe ariko sinabonaga uwo ariwe. Ntakubeshye njyewe iyo banshyira mu kanama nkemurampaka sinari kubibasha bakora akazi katoroshye pe."

 

 

Uyu munyamakuru yamubajije uko yiyumvaga ubwo bamuhamagaraga nk’umukobwa wagaragaje umuco kurusha abandi yavuze ko yishimye cyane kubera ko yari amaze kumva ko agiye kugenda ntakamba abonye, kuri we kubona ikamba byaramutunguye binamushimisha by’ikirenga.

 

* MissRwanda2022: Nshuti Divine Muheto akomeje kuvugisha abatari bake kubera ikimero n'uburanga bye - AMAFOTO

 

Ruzindana yabajijwe iby’umusore bavugwaho murukundo Producer Element bitewe n’umuhate yagaragaje kumushyigikira mu irushanwa mu gusubiza yagize ati ’ Element ni inshuti yange cyane, ni inshuti y’abavandimwe bange rero kunshyigikira kwe kandi akurikirwa n’abantu benshi ntekereza ko aribyo byatumye abantu batekereza ko dukundana.'

 

Umunyamakuru yamubajije uko yakitwara Element abonye ikiganiiro akababara bitewe nuko ashobora kuba yaba hari andi marangamutima amufiteho yagize ati " Nonese ko turi inshuti kandi nkaba ndi kuvuga ko nta muntu mfite urumva ntamworohereje ubwo bibaye bihari azatere intambwe ambwire, akomeza avuga ko yifuza umusore umukunda by’ukuri."