Biratangaje! Umugore yabyariye mu bwiherero kubera ko atari azi ko atwite

Biratangaje! Umugore yabyariye mu bwiherero kubera ko atari azi ko atwite

  • Yarinze abyara umwana atazi ko atwite

  • Yatunguwe no kujya mu bwiherero akabona umwana aravutse

Apr 06,2022

Umugore witwa Adrianne Grayson, utuye i Dallas, muri leta ya Texas, imwe mu Zunze Ubumwe za America, yavuze uko yatunguwe cyane no kubyarira mu bwiherero umwana we wa gatandatu, ubwo yajyaga kwiherera atazi ko atwite inda yari igeze igihe cyo kuvuka.

 

Adrianne Grayson w'imyaka 33, avuga ko yatekereje ko arwaye igifu bityo ajya mu bwiherero kugira ngo agerageze kumererwa neza, ariko ibyo yakekaga ko ari ukubyimbirwa gusa, yaje gutahura ko ari umwana wari hafi kuvuka.

 

Adrianne avuga ko mu mezi icyenda yose yari amaze atwite, ntacyo yari abiziho ndetse nta bimenyetso yabonaga, uretse gusa kumva ububabare bwaje mu minota ya nyuma y'umwana mu nda. Ubwo yumvaga mu nda bihindutse ukundi, Grayson yahise ahamagara umugabo we ngo aze amufashe, undi asaga umwana ari hafi kuvuka, bafatanya kumugeza ku isi.

 

Iyi nkuru itangaje yabaye ku ya 27, Nzeri 2021, aho Adrianne Grayson n'umugabo we bahise baha izina rya 'Apollo' uwo mwana wavutse mu buryo butunguranye. Adrianne ndetse yatangaje ko umugabo we yabazwe vasectomie(uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa burundu  ku bagabo) mu ntangiriro z'uku kwezi kugira ngo amenye neza ko igitangaza nk'umwana w'amezi 6 Apollo kitazongera ukundi.

 

Adrianne  ufite abana batandatu yavuze ko izindi nda yatwise zari zisanzwe bitandukanye n'iya Apollo ati " Ntwite izindi nda, nagize ibimenyetso bisanzwe ariko nta kintu na kimwe  cyagaragaraga kuri Apollo.''

 

Source: The Mirror