Abramovich wasatiriwe n'ubukene bukomeye kuri ubu yatangiye kuguza incuti ze ngo arebe ko zamugoboka

Abramovich wasatiriwe n'ubukene bukomeye kuri ubu yatangiye kuguza incuti ze ngo arebe ko zamugoboka

  • Abramovich yitabaje incuti ze nyuma yo gusatirwa n'ubukene

  • Abramovich yafatiwe ibihano n'Ubwongereza

  • Nyuma y'uko imitungo ye yose ifatiriwe, ngo ubukene buravuza ubuhuha kwa Abramovich

Apr 06,2022

Nyuma y'uko Leta y’u Bwongereza ifatiriye imitungo y’umuherwe w’Umurusiya, Roman Abramovich, kubera uruhare rwe mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya, ubukene burakomanga ku muryango we, byatumye yitabaza inshuti n’abavandimwe kugira ngo bamugurize amafaranga yo kumugoboka muri ibi bihe.

 

Magingo aya Abramovich ari gushakisha inzira zose yanyuramo kugira ngo agurishe ikipe ya Chelsea, gusa afite imbogamizi z'uko Leta y’u Bwongereza yamwambuye ububasha n’ubushobozi bwo kugurisha iyi kipe y’ubukombe ku Isi.

 

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko Abramovich yagujije inshuti ze Miliyoni y’ama-Pound kugira ngo agerageze kwisuganya kuko ubukene bukomanga ku muryango we nyuma y'uko imitungo ye ifatiriwe.

 

U Bwongereza buri mu bihugu bidashyigikiye na gato u Burusiya, byanatumye bufatira imitungo yose y’uyu umuherwe akaba n’umunyapolitike w’Umurusiya, Roman Abramovich yari afite muri iki gihugu, irimo n’ikipe ya Chelsea yashoragamo imari.

 

Abramovich yambuwe uburenganzira bwo kugurisha Chelsea yari yarashyize ku isoko mu bihe bishize.

 

Ntabwo Chelsea yemerewe kugira amatike mashya igurisha ku mikino iri imbere, abaguze amatike y’imikino y’umwaka wose ni bo bemerewe kwinjira ku kibuga Stamford Bridge.

 

Ntabwo Chelsea yemerewe kugura cyangwa kugurisha abakinnyi, cyangwa se kongerera amasezerano abakinnyi bayikinira magingo aya.

 

Abramovich yafatiwe ibihano n’abandi bagenzi be b’Abarusiya batandatu nabo basanzwe bafite imitungo mu Bwongereza.

 

Roman Abramovich yaguze Chelsea FC mu mwaka wa 2003 miliyoni 140 z’Amapawundi, imaze imyaka 47 idatwara igikombe. Mu myaka 19 yari amaranye na yo akaba yarayihinduriye amateka iba ikipe y’ibigwi n’igitinyiro, yayihinduye ikipe ikomeye mu Bwongereza, ku mugabane w’u Burayi ndetse no ku Isi muri rusange.

 

Iyo kipe kandi muri iyo myaka yayishoyemo arenga miliyari 2.1 z’Amapawundi, yayihesheje ibikombe 21 birimo shampiyona y’u Bwongereza Chelsea yatwaye inshuro eshanu (5), UEFA Champions League ebyiri (2), FA Cups eshanu, League Cups ebyiri, Community Shields ebyiri, UEFA Super Cup imwe n’igikombe cy’isi cy’ama Club baheuruka gutwara uyu mwaka. Mu myaka 19 yari amaranye iyo kipe, yakoranye n’abatoza 15.

 

Abramovich yatangiye kuguza amafaranga yo kwikura mu bukenye nyuma y'uko imitungo ye ifatiriwe na Leta y'u Bwongereza

Kuba inshuti na Putin ni byo byakoze kuri Abramovich