Umubyeyi washakishwaga na RIB kubera gushyira ku ngoyi umwana yibyariye yatawe muri yombi

Umubyeyi washakishwaga na RIB kubera gushyira ku ngoyi umwana yibyariye yatawe muri yombi

  • Yaziritse umwana kubera amafaranga 200RWF

  • Mukamana Florence yatawe muri yombi nyuma yo kuboha umwana we

Apr 08,2022

Umugore witwa Mukamana Florence washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo guhohotera umwana we, aho yamuhambiriye amaboko yombi akoresheje imigozi, yafashwe ku wa Gatatu tariki 6 Mata 2022.

 

Ni nyuma y’amakuru yacicikanye kuva ku wa Kabiri, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bimwe na bimwe, yagarukaga ku mwana w’umukobwa w’imyaka 9 wagaragaye ku mafoto, nyuma yo gukurwa mu nzu bivugwa ko yari yakingiraniwemo n’uwo mubyeyi we, kandi yanamuziritse amaboko yombi n’imigozi.

 

Abatabaye uwo mwana, ni abatambukaga hafi y’iyo nzu yari arimo, bumvise urusaku rwe, asaba ubutabazi, bihutira gukingura iyo nzu, ari na ho bamusanze amaboko ye yombi azirikiye inyuma, bamukuramo, ubwo bamubazaga uwabikoze, akaba yaratangaje ko ari umubyeyi we, wamujijije amafaranga 200 yari yabuze.

 

Uwo mwana bahise bamujyana ku ivuriro (Poste de Santé) rya Cyabagarura kugira ngo yitabweho n’abaganga, mu gihe uwo mubyeyi we ukekwaho kubigiramo uruhare, yari yatorotse, akaba yari agishakishwa n’inzego zirimo n’izishinzwe umutekano zamutahuye nyuma y’amasaha yari ashize bibaye.

 

Mukamana yahise ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Cyuve, akaba ari gukorerwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

Mu bihe bitandukanye Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB rwagiye rutangaza ko rwafunze umubyeyi cyangwa undi uwo ariwe wese akuriranyweho guha umwana ibihano biremereye.

 

Dr Murangira yibukije abantu bose ko umwana agira uburyo akosorwamo niyo yaba yakoze amakosa. Ibihano bibabaza umubiri ntibyemewe. Ibikorwa nk’ibi ntibikwiriye gukorerwa umwana ndetse n’undi wese.

 

Ati “Turasaba ababyeyi kwirinda guha umwana ibihano nk’ibi bibangamiye uburenganzira bwe. Umwana agomba kubahwa, ibihano nk’ibi bigizwe n’ibikorwa by’iyica rubozo ntibikwiriye gukorerwa ikiremwa muntu.”

 

Yakomeje agira ati “RIB irihanangiriza ababyeyi ndetse n’abandi bantu bafite inshingano zo kurera umwana ko uwo ariwe wese uzatanga ibihano ku mwana bimubuza uburenganzira bwe cyangwa bimwangiza ko atazihanganirwa, agakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.”

 

Uwo mugore aramutse ahamijwe n’Urukiko icyaha cyo guha umwana ibihano bikomeye no kumukorera iyicarubozo ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 ariko itarenze 25.

 

Amategeko ateganya ko umuntu uhoza umwana ku nkeke cyangwa akamuha ibihano biremereye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu ndetse akanacibwa ihazabu y’ibihumbi 200 Frw ariko itarenze ibihumbi 300Frw.