Gicumbi: Polisi yataye muri yombi Umugabo ukekwaho gukubita umukobwa amuziza ko ari “UMUTUTSI”
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Ndayisenga Paul wo mu murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi ,ukekwaho gukubita no gukomeretsa ndetse no gutoteza umuturage mugenzi we amwita Umututsi.
Police y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko yamaze guta muri yombi umugabo witwa Ndayisenga Paul ucyekwaho gukubita umukobwa witwa Grace.
Yagize ati ” Twafashe Ndayisenga Paul ucyekwaho gukubita no gukomeretsa Amizero Grace. Byabereye mu Murenge wa Rushaki, Akarere ka Gicumbi. Ucyekwa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, mu gihe harimo gukorwa iperereza.”
Uyu mugabo yatawe muri yombi ,nyuma y’ubutumwa bwatanzwe numwe mubakoresha Twitter asabira uwakubiswe ubutabera mu nzego zibishinzwe.
Ubu butumwa bwatambukijwe hakorejewe ifoto y’uyu mukobwa afite igikomere ku ijisho cyiva amaraso.
Uwakubiswe yavugaga ko yakuze uwamukubise ndetse na Se bamutoteza bamwita “Umututsi”,bakamusaba ko yazasubira iwabo.
Intandaro y’amakimbirane ku impande zombi ngo ni urubanza Amizero Grace avuga ko afitanye na Se wa Ndayisenga rushingiye ku mitungo.
Uyu muturage avuga ko Ndayisenga n’umubyeyi we bashatse “kumwica” we n’umubyeyi we, babatera amabuye mu ijoro.Ibirenze ibyo ngo yaje no kumubitira mu maso y’abayobozi barimo uw’umudugudu n’uw’akagari ubwo bari mu nama y’Umudugudu ,ari na bwo yamukomerekeje mu isura.
Ati ”Yankubise umugeri mu maso azi neza ko ntari mu bene wacu .Muri uyu mudugudu ni njywe muntu umwe gusa atuyemo wacitse ku icumu .rero ajya kumena ijisho yari azi ko ari hagati muri bene wabo ntacyo bamutwara”.
Polisi yatangaje ko Ndayisenga Paul afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba,mugihe harimo gukorwa iperereza neza.
SRC: Umuryango