Kamonyi: Habereye impanuka ikomeye yibasiye imodoka 8 zose harimo Coaster 3 zari zitwaye abagenzi

Kamonyi: Habereye impanuka ikomeye yibasiye imodoka 8 zose harimo Coaster 3 zari zitwaye abagenzi

  • Ikamyo yabuze feri igonga imodoka 8

Apr 08,2022

Iyi mpanuka birakekwa ko yatewe n’imodoka y’ikamyo y’imwe muri sosiyete z’Abashinwa ikora imihanda yagonze izindi.

Umwe mu bari aho impanuka yabereye yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyo kamyo isanzwe yifashishwa mu gutwara umucanga yagonze izindi modoka bigatuma zigongana biteza impanuka.

 

Ati “Ikamyo yacitse feri igonga izindi modoka umunani zirimo zirimo coaster eshatu na Range Rover. Nabonye abantu 14 bakomeretse, muri bo batandatu barimo abagore babiri bakomeretse cyane.’’

 

 

Amafoto y’iyi mpanuka agaragaza ko bagenzi bari muri izi modoka bakomeretse bikomeye.

 

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyawo w’abantu bakomeretse cyangwa niba hari abayiguyemo.

 

Inkuri ya IGIHE