Gen Ramzan Kadyrov yahize gufata umurwa mukuru wa Ukraine

Gen Ramzan Kadyrov yahize gufata umurwa mukuru wa Ukraine

  • Umuyobozi wa repubulika y’Uburusiya ya Chechnya, Ramzan Kadyrov

  • Intambara yo muri Ukraine

Apr 12,2022

Umuyobozi wa repubulika y’Uburusiya ya Chechnya, Ramzan Kadyrov, yavuze ko ingabo z’Uburusiya kugaba ibitero bishya bizafatiramo imijyi y’igenhzi ya Ukraine irimo n’umurwa mukuru wa Kyvi.

 

Ati: "Hazabaho igitero ... bitazagwabwa kuri Mariupol gusa". Yongeyeho ati: "Luhansk na Donetsk nayo ari mu migambi mishya ... hanyuma dufate umurwa mukuru wa Kyiv n’indi mijyi yose."

 

Ibi yabitangaje akoresheje urubuga rwe rwa Instagram aho yasangije akavidewo abamurikirana agira ati ”Hazabaho,ibitero ,si muri Maripol gusa ,ahubwo n’ahandi hantu ,mu mijyi no mu biturage.”

 

Reutoters itangaza ko Kadyrov yahawe ipeti rya Lieutenant General na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya muri werurwe 2022,ubwo Ingabo z’iki gihugu zateraga ibitero muri Ukraine yari yabwiye ingabo zaho ati ati”Nimumanike amaboko cyangwa mushire”

 

Ariko Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’Uburusiya Dimitri Peskov ,we yasobanuye ko batazi neza niba Kadyrov n’ingabo ze na bo bageze muri Ukraine .