Bimwe mu byo utazi kuri Gen. James Kabarebe udashobora kuririmba na rimwe, wakuze yanga igisirikare urunuka, warwanye n'intare, akigirwaho kurasa n'abasirikare ba Uganda

Bimwe mu byo utazi kuri Gen. James Kabarebe udashobora kuririmba na rimwe, wakuze yanga igisirikare urunuka, warwanye n'intare, akigirwaho kurasa n'abasirikare ba Uganda

  • Gen. James Kabarebe yarwanye n'intare ijoro ryose

  • Intandaro yo kujya mu gisirikare kwa Gen. Kabarebe

  • Gen. Kabarebe avuga ko adashobora kuririmba na rimwe

  • Gen. Kabarebe ntashobora kuririmba mu buzima bwe

Apr 12,2022

Gen. James Kabarebe ni umwe mu bagabo bafite amateka akomeye mu gisirikare cy'u Rwanda dore yakibereye umugaba mukuru ndetse akaza no kuba Minisitiri w'ingabo igihe kitari gito.

Kuri ubu Gen. Kabarebe ni umujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano n'igisirikare.

Iyo avuga amateka ye usanga atangaje cyane. Kabarebe avuga ko yakuze yanga cyane igisirikare urunuka. Ibi ngo yabitewe n'uko ubwo yari akiri umwana yanyuze ku basirikare ba Uganda maze bakamwitorezaho kurasa.

Igitekerezo cyo kujya mu gisirikare cyaje kuva he?

Gen. Kabarebe avuga ko hari igihe cyageze ubutegetsi bwa Obote bukirukana bamwe mu mpunzi z'abanyarwanda bari baravuye mu nkambi bakajya mu biturage bya Uganda gushaka ubuzima. Mu birukanwe harimo we n'umuryango we. Ngo bakibirukana we yumvaga ari amahirwe kuko babirukanye babohereza mu Rwanda. Kuri we kuza mu Rwanda yumvaga ari amahirwe kuko yari aje iwabo. 

Gusa ibyo yitaga amahirwe yaje gusanga ari akaga gakomeye kuko nyuma y'iminsi irenga 20 bagenda barwana n'ibisambo baje kuzagera ku mupaka w'u Rwanda maze bakangirwa kwinjira n'abasirikare bari barinze umupaka.

Umusirikare wari uhakuriye ngo yategetse ko batari bukandagize ikirenge ku butaka bw'u Rwanda aho yababwiye ko Ubugande bubanga ndetse n'u Rwanda rukaba rubanga bityo ngo n'Imana ikaba ibanga. Icyo gihe no gusubira inyuma ntibyashobokaga kuko n'abanya-Uganda bababwiraga ko batari busubire inyuma ngo bikunde.

Ibi ngo byatumye we n'abo bari kumwe ndetse n'inka zabo bamara mu mazi amasaha arenga umunani. Mu ijoro ni bwo bashakishije uko basubira muri Uganda.

Nyuma y'ibyo bizazane no kubona ko nta yandi mahungiro bari bafite ni bwo Gen. Kabarebe yiyemeje kujya mu gisirikare cya Museveni warwanya ubutegetsi bwa Obote muri icyo gihe.

Gen. Kabarebe avuga ko adashobora kuririmba

Ibi na byo bifite imvano kuko ngo ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye hari umwarimu wabigishaga wangaga cyane abanyarwanda. Umunsi umwe ubwo barimo kuririmba uyu mwarimu ngo yaramukubise amubwira ko adashaka kuzongera kumubona aririmba. Yahise amukura ku murongo w'imbere amushyira ku murongo w'inyuma. Nyuma y'ibyo ngo inkuba yaje gukubita uwo mwarimu n'imirongo 3 y'abanyeshuri bari imbere bose barapfa, maze Kabarebe arokoka atyo. Gusa ngo iyo ni yo ndirimbo ya nyuma yaririmbye mu buzima bwe.

Kuri we ngo iyo ari aho baririmba we akoma amashyi gusa akumva arizihiwe.

 

REBA VIDEO WUMVE IBY'AMATEKA YA GEN. KABAREBE ATANGAJE CYANE DORE KO YARWANIYE IBISIRIKARE BY'IBIHUGU 3 BITANDUKANYE NDETSE 2 MURI BYO AKABIBERA UMUGABA MUKURU.

 

Src: Ukwezi TV