"Ndakeka ubu umaze kuhamenyera papa" - Amagambo agaraza imbamutima z'umugore wa Tom Close umaze umwaka abuze umubyeyi we

"Ndakeka ubu umaze kuhamenyera papa" - Amagambo agaraza imbamutima z'umugore wa Tom Close umaze umwaka abuze umubyeyi we

  • Tricia yagaragaje agahinda agiterwa no kubura umubyeyi we

  • Umubyeyi wa Tricia amaze umwaka yitabye Imana

Apr 13,2022

Niyonshuti Ange Tricia, umugore wa Tom Close yongeye kwerekana agahinda aterwa no kubura umubyeyi umaze umwaka yitabye Imana, amusaba kurekura umutima we agakomeza ubuzima kuko akeka ko yamenyeye, amubwira ko amukunda cyane kandi amukumbuye.

 

Ni ubutumwa buherekejwe n’ifoto igaragaza uyu mubyeyi aryamye kumva ya se, inyuma hari ifoto ya Papa we witwa Mubiligi Alexis yafashwe ubwo yitabaga Imana, Ange Tricia yongeye kwerekana agahinda yatewe no kubura umubyeyi we, yandika ko umwaka ushize Se ari mu ijuru.

 

Muri ubu butumwa Tricia yagize ati: ’’Umwaka urashize ugiye mu ijuru Papa, ndakeka ubu umaze kuhamenyera. Ngaho rekura umutima wanjye maze nkomeze ubuzima. Ndagukunda cyane; Ndagukumbuye.’’

 

Kuwa Mbere tariki 12 Mata 2021, ni bwo Mubiligi Alexis, Papa wa Niyonshuti Tricia, akaba Sebukwe wa Tom Colose yitabye Imana. Niyonshuti Ange Tricia yifashishije urubuga rwa Instagram avuga ko icyo yatinye kuva kera, kimubayeho. Yaranditse ati “Icyo natinye kuva nkiri umwana kiranze kirasohoye. Imana ikunyakirire mu gituza cyayo Papa nkunda.”

 

Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yashyingiranwe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo tariki 30 Ugushyingo 2013. Sebukwe wa Tom Close yitabye Imana amaze kubona imfura, ubuheta n’ubuheture bw’umukobwa we. Aba bana barimo Ineza Ella wavutse ku wa 16 Kanama 2014, umuhungu bise Imena Elan bibarutse muri Kamena 2017 ndetse n’uwo baherukaga kwibaruka witwa Ellana.

Tricia hamwe n'Umubyeyi we umaze umwaka yitabye Imana