Ukraine: Inkuru ya Sasha Makoviy wanditse ibirango ku mwana we kubwo kwikanga urupfu yazamuye amarangamutima ya benshi

Ukraine: Inkuru ya Sasha Makoviy wanditse ibirango ku mwana we kubwo kwikanga urupfu yazamuye amarangamutima ya benshi

  • Abantu batewe agahinda n'ibyo umubyeyi yakoze kubera gutinya gupfa agatandukana n'umwana we

  • Sasha Makoviy yaratabawe avanwa mu gace k'intambara muri Ukraine

  • Sasha yatangaje icyatumye yandika ku mugongo w'umwana we

  • Intambara yo muri Ukraine

Apr 13,2022

Sasha Makoviy, umugore wo muri Ukraine yagize ubwoba bwinshi cyane ubwo yatekerezaga ko ashobora gupfira mu bitero u Burusiya bwagabye kuri Ukraine, agerageza gukiza umwana we muto intambara ndetse yandika amakuru y'umuryango we ku mugongo w'umukobwa we witwa Vira ngo nibura narokoka azamenyerwe aho akomoka.

 

Kuva u Burusiya bwagaba ibitero ku mijyi ya Ukraine guhera ku ya 24 Gashyantare 2022, abaturage bamwe barapfuye abandi bakwira mu bice bitandukanye, aho abagera kuri Miliyoni 5 bavuye mu byabo bagahungira mu bihugu by'abaturanyi.

 

Impungenge zakomezaga kuba nyinshi ku baturage ba Ukraine uko bwije n'uko bukeye, aho abatuye mu gihugu hagati bo basazwe n'ubwoba kurusha abandi kuko kwambukiranya igihugu ujya mu kindi bitigeze byorohera abantu mu ntambara.

 

Inkuru z'abapfuye n'abiciwe imiryango zisukiranya mu bitangazamakuru buri mwanya, ku buryo umuntu wa rubanda rugufi ukiri mu bice birwanirwamo we aba afite icyizere gike cyo kubaho.

 

Umugore witwa Sasha Makoviy ukomoka mu mujyi wa Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine, we yahisemo kwandika ibirango bye ku mugongo w'umwana we ubwo yabonaga ko kurenga ibitero bishobora kumubana ingorabahizi.

 

 

Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Anastasiia Lapatina wa 'Independent', Sacha yavuze inkomoko y'igitekerezo cyo gushyira inyandiko n'ibishushanyo ku mwana we 'Vira' w'imyaka ibiri.

 

Mu bishushanyo avuga ko yakoze mu gihe cy'ubwoba bwinshi, Sasha yanditse kuri Vira amakuru atubutse harimo izina rye, itariki yavukiyeho, ababyeyi be n'aho umuryango we usanzwe utuye.

 

Yagize ati ''Icyo gihe amaboko yahindaga umushyitsi. Ni ibintu bikomeye byari biri kutubaho, twashakaga kurokoka ariko icyizere ari gikeya.''

 

Sasha yakomeje avuga ko gushushanya mu mugongo w'umwana we ari byo byamujemo gusa, ati "Ni igitekerezo cy''ubusazi cyaje mu bitekerezo, sinigeze nibura ntekereza no gushushanya ku maguru.''

 

Makoviy yavuze ko ubuzima bwo mu ntambara bubabaza, anavuga ko iyo u Burusiya budatera igihugu cye bari kuguma mu buzima bwiza kandi buhebuje.

 

Makoviy n'mukobwa we

 

Umunyamakuru Anastasiia Lapatina wasakaje amafoto y'uyu mwana, we yanditse kuri instagram ati “Ababyeyi bo muri Ukraine bandika imibanire y’imiryango yabo ku mibiri y’abana babo ngo batazabura mu gihe ababyeyi babo baba bishwe, naho u Burayi bwo buracyaganira kuri gaze".

 

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu cyumweru gishize, Makoviy yahumurije abari bagize impungenge kubera ubuzima bwe n'ubw'umwana we, avuga ko kuri ubu batekanye mu majyepfo y'u Bufaransa.

 

Sasha usanzwe ari umunyamideri n'umuhanzi ushushanya, yanashimiye abakorerabushake bo mu Bufaransa bamufashije kubona aho acumbika we n'umuryango we mu gihe bari bamaze kuva mu gihugu cya Ukraine.