Jamaica: Opozisiyo yasabye ko Perezida Kagame yambikwa umudali w’ishimwe

Jamaica: Opozisiyo yasabye ko Perezida Kagame yambikwa umudali w’ishimwe

  • Perezida Kagame ari muri Jamaica mu ruzinduko rw'akazi

Apr 13,2022

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Jamaica, PNP (People’s National Party), ryagaragaje ko ryishimiye uruzinduko Perezida Paul Kagame agirira muri iki gihugu, rinasaba ko yakwambikwa umudali w’ishimwe ukomeye uzwi nka ‘Order of Excellence’.

Perezida Kagame aragirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri Jamaica guhera kuri uyu wa 13 Mata 2022, aho aganira na Guverineri Mukuru w’iki gihugu (ni we uyoboye igihugu), Sir Patrick Allen, Minisitiri w’Intebe Andrew Holness n’abandi bayobozi bakuru.

Umuvugizi wa RPN mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, Lisa Hanna mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jamaica Gleaner, yashimye imiyoborere ya Perezida Kagame yatumye iterambere ry’u Rwanda ryihuta, rwari ruvuye mu bihe by’icuraburindi.

Hanna yagize ati: “Politiki ye yatumye ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bitera imbere mu buryo bwihuye. Ikindi, intambwe ze zagize uruhare rukomeye mu kugaragaza neza isura ya Afurika ku ruhando mpuzamahanga. Hari byinshi twamwigiraho.

Ashingiye kuri ibi, Hanna yatangaje ko yizeye ko Perezida Kagame ahabwa uyu mudali usanzwe uhabwa abayobora ibihugu n’abahagarariye za guverinoma, ati: “Mu izina ry’abaturage ba Jamaica.”

Perezida Kagame muri Kamena 2022 ubwo mu Rwanda hazaba hateranira inama y’umuryango Commonwealth ibihugu byombi bibereye ibinyamuryango, azahabwa inshingano yo kuwoyobora.

Hanna yagaragaje ko afite icyizere ko Perezida Kagame azifashisha ubu bubasha mu guteza imbere indangagaciro z’amahoro, umutekano n’amahirwe angana kuri bose nk’uko abigenza ayoboye u Rwanda.

Ati: “Twiteze ko ijwi n’ubukangurambaga bye bizazana ibihe bishya by’iterambere muri Commonwealth ubwo azatangira inshingano yo kuyiyobora, kandi azagura inzira y’ubufatanye no kwishyira hamwe by’akarere, by’umwihariko mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.”

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Jamaica rurakurikira urwo yagiriye muri Repubulika ya Congo guhera ku wa 11 Mata 2022. Hitezwe isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye bushya mu nzego zitandukanye.

Lisa Hanna arasaba ko Perezida Kagame mu gihe araba ari muri Jamaica, yambikwa umudali w'ishimwe

Tags: