Ukraine: Abasirikare basaga 1,000 ba Ukraine bayamanitse imbere y’Ingabo z’u Burusiya

Ukraine: Abasirikare basaga 1,000 ba Ukraine bayamanitse imbere y’Ingabo z’u Burusiya

  • Abasirikare ba Ukraine bari mu mugi wa Mariupol bahisemo kuyamanika

Apr 13,2022

Minisiteri y'Ingabo z'u Burusiya yatangaje ko abasirikare barenga 1,000 ba Ukraine bamaze kuyamanika, nyuma yo kugoterwa n'ab'u Burusiya mu mujyi wa Mariupol.

AFP ivuga ko uyu mujyi umaze ukwezi kurenga warazengurutswe n'Ingabo z'u Burusiya.

Leta ya Ukraine ivuga ko uyu mujyi wiciwemo abaturage bayo barenga 10,000.

Minisiteri y'Ingabo z'iki gihugu mu itangazo yasohoye yavuze ko "Abasirikare 1,026 ba Ukraine bo muri Brigade ya 36 y'Ingabo zirwanira mu mazi barambitse intwaro zabo ku bushake barayamanika."

Mu bayamanitse harimo 160 bo ku rwego rwa ba Ofisiye ndetse n'abagore 47.

Amafoto yashyizwe hanze n'imwe muri Televiziyo yo mu Burusiya yerekana bariya basirikare ba Ukraine bashorewe mu muhanda amaboko yabo bayamanitse.

Andi mafoto yerekana bariya basirikare bari kwishyikiriza Ingabo z'u Burusiya bigaragara ko bamwe muri bo banakomeretse mu buryo bukomeye.

Ku wa Kabiri tariki ya 12 Mata umwe mu ngabo za Ukraine ukomoka mu Bwongereza yatangaje yifashishije Twitter ko we na bagenzi be muri Mariopol bahisemo kuyamanika imbere y'Abarusiya nyuma yo kwisanga nta yandi mahitamo basigaranye.

Uyu musirikare witwa Aiden Aslin yagize ati: "Iminsi yari ibaye 48, twagerageje uko dushoboye ngo turinde Mariupol ariko ubu nta yandi mahitamo uretse kuyamanika imbere y'Abarusiya."

Aiden yunzemo ko ''nta biryo ndetse n'amasasu dufite. Byari ibyishimo kuri buri wese. Twizere ko iyi ntambara irangira vuba."

Kugeza ubu Ukraine ntacyo iratangaza ku kuba bariya basirikare bayo bahisemo kuyamanika.

Tags: