Museveni agiye gusezerera abasirikare bakuru barimo Gen. Kayihura na Gen. Sejusa bamufashije gufata ubutegetsi

Museveni agiye gusezerera abasirikare bakuru barimo Gen. Kayihura na Gen. Sejusa bamufashije gufata ubutegetsi

  • Benshi mu basirikare bakuru bafashije Museveni mu guhirika Obote bagiye gusezererwa mu gisirikare

Apr 13,2022

Uwahoze ari umuyobozi w’ubutasi bwa Uganda, Gen David Sejusa, wasabye bwa mbere kuva mu gisirikare mu 1996 ariko akangirwa, hamwe n’uwahoze ari Umuyobozi wa Polisi, Gen. Kale Kayihura, ugifite ibirego ahanganye nabyo mu rukiko rwa gisirikare, biravugwa ko bemerewe kuzasezera mu ngabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) ) muri Nyakanga uyu mwaka.

Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abitangaza ngo abandi bajenerali barenga kimwe cya kabiri, barimo uwahoze ari minisitiri w’umutekano, Elly Tumwine n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Joseph Musanyufu, na bo biteganijwe ko bagiye kumanika inkweto zabo za gisirikare.

Andi makuru aturuka mu nzego zo hejuru z’igisirikare n’ubutasi agera kuri Daily Monitor dukesha iyi nkuru, avuga ko izi mpinduka zibanjirije kuzamurwa mu ntera kw’abandi basirikare bakuru ba UPDF mu byumweru biri imbere. Ibyo ngo bizarushaho gusobanura neza ubuyobozi bw’ingabo bugizwe n’urungano rushya rutandukanye n’urugeze mu zabukuru.

Ba Ofisiye bakuru muri UPDF

Kugeza ubu, abasirikari bakuru cyane mu gisirikare cya Uganda biganjemo abarwanye mu ntambara y’imyaka 5 y’inyeshyamba yagejeje Perezida Museveni ku butegetsi, na we ubwe akaba ari jenerali uri mu kiruhuko cy’izabukuru, umaze imyaka 36 ku butegetsi cyangwa nka Gen Moses Ali, bayoboye inyeshyamba zabo bwite niba batarakoreye n’ibisirikare byahozeho.

Kuri Gen Tumwine, wahoze ari komanda wa NRA (National Resistance Army), yavuyemo UPDF, mu byatumye aba icyamamare harimo kuba ari we warashe isasu rya mbere ryatangije intambara y’imyaka 5 y’inyeshyamba, nk'uko bivugwa na bagenzi be.

Kuri uyu wa Kabiri, hari amakuru yagize ati: "Gen Sejusa, Gen Kayihura, Gen Elly Tumwine… Lt Gen Joseph Musanyufu… na Lt Col John Bizimana, usanzwe ari umwanditsi mu rukiko rwa Gisirikare, bari ku rutonde rw’agateganyo."

Urutonde bivugwa ko ruriho abasirikari bakuru bagera kuri 76, uhereye ku ipeti rya Majoro kuzamura, kuri ubu bikaba bivugwa ko urutonde ruri ku buyobozi bukuru bw’ingabo bushinzwe amategeko kugira ngo busuzume kandi bufate umwanzuro wa nyuma ku bazasigara n'abazagenda, n'impamvu yabyo.

Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kikaba kivuga ko cyumva ko Komisiyo za UPDF n’inama ishinzwe kuzamura mu ntera abasirikare muri rusange bidasezerera abanyamwuga nk’abavoka na ba injeniyeri iyo bari munsi y’imyaka 60, ariko bemererwa kugenda ku bushake bwabo, kubw’ubuzima no gusaza.

Ikibazo cyo gusezera mu gisirikare, hamwe n’uburyo bukurikizwa, byateje urunturuntu muri Uganda mu kwezi gushize nyuma y’aho umuhungu wa Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, uyobora ingabo zirwanira ku butaka, yandikaga ku rubuga rwa twitter ko yavuye mu gisirikare.

Nyuma UPDF yasobanuye neza ko itigeze yakira, cyangwa ngo isuzume icyifuzo cya Gen Muhoozi cyo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, ngo bivuze ko akomeje kuba umusirikare uri mu kazi.

Mu gusubiza ibibazo yari abajijwe kuri uku gusezererwa mu gisirikare kw’abarimo Kayihura, Umuvugizi w’ingabo, Brig Felix Kulayigye, yagize ati: “Ni ukuri muri Nyakanga 2022, ba ofisiye bamwe bazasezera, ariko ni ukubera iki ushaka kurondora urutonde rwa Nyakanga [ubu]?”

Yanze kugira byinshi atangaza ku bazavamo cyangwa abazagumamo, ndetse n'iki kinyamakuru kimaze kumusangiza amakuru ya bamwe mu bahwihwiswa, abasaba ko “bategereza” kugeza igihe urutonde ruzashyirwa ahagaragara.

Amakuru aturuka muri UPDF akaba ashimangira ko ubuyobozi bushinzwe abakozi n'amategeko UPDF buri muri gahunda yo kwihutisha kwishyura pansiyo n’izindi nyungu ku bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bakurikije ipeti ryabo, ubushobozi bwabo, ndetse na serivisi bahaye igihugu.

Bivugwa ko Gen Museveni yategetse ubuyobozi bwa UPDF binyuze muri Minisiteri y’Ingabo gukorana n’abayobozi ba minisiteri y’imari ngo harebwe ko amafaranga y’izabukuru azaba yabonetse ku munsi wo gusezererwa.