Evariste washakanye na Mukaperezida amurusha imyaka 27 yongeye gutabwa muri yombi

Evariste washakanye na Mukaperezida amurusha imyaka 27 yongeye gutabwa muri yombi

  • Evariste yatawe muri yombi azira gusambanya umukobwa yakoreshaga mu kabari

  • Umugabo wa Mukaperezida yatawe muri yombi

Apr 13,2022

Kwizera Evariste wamenyekanye mu mpera za Mutarama 2019 ubwo yasezeranaga mu Murenge n’umugore witwa Mukaperezida, wamurushaga imyaka 27, yongeye gutabwa muri yombi noneho akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga mu kabari.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022 , nibwo uyu mugabo utuye mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana yatwe muri yombi azira gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga mu kabari.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gishari, Muhinda Augustin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko koko uyu mugabo yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga mu kabari.

 

Ati "Arakekwaho gusambanya umukobwa yakoreshaga mu kabari gusa ntabwo biremezwa, haracyakorwa iperereza."

 

Bivugwa ko Kwizera yasanze uyu mukobwa aho acumbika nijoro ngo amusambanya ku gahato, bituma azinduka atanga ikirego kuri RIB nayo ihita imuta muri yombi.

 

Amakuru aviga ko ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya Kigabiro mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri iki kibazo.

 

Muri 2020 uyu mugabo nabwo yari yatawe muri yombi azira gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, yaje kubihamywa n’urukiko akatirwa imyaka 10 ariko aza kujurira ari nabwo yagizwe umwere.

 

Yabanje gukatirwa gufungwa imyaka 10, nyuma agirwa umwere, ararekurwa.

 

Kwizera yamenyekanye mu mpera za Mutarama 2019 ubwo yasezeranaga mu Murenge n’umugore witwa Mukaperezida, wamurushaga imyaka 27.

 

Icyo gihe Kwizera yari afite imyaka 21 ari nabwo agisoza amashuri yisumbuye.

 

Inkuru ya IGIHE