Diamond Diva agiye gushyira hanze indirimbo yise Bamba(Nyiha Nkwihe) - AMAFOTO

Diamond Diva agiye gushyira hanze indirimbo yise Bamba(Nyiha Nkwihe) - AMAFOTO

  • indirimbo Bamba ya Diamond Diva

Apr 14,2022

Umunyarwandakazi Diamond Diva ubarizwa mu Bushinwa aho akorera ibikorwa binyuranye birimo umuziki no kumurika imideli, yateguje indirimbo nshya yise ‘Bamba’ anakomoza ku cyo iri jambo risobanuye.

 

Diamond Diva yatangaje ko arimo gukora cyane ndetse akaba yitegura gushyira hanze indirimbo ye y'urukundo yise Bamba.

Yagize ati: ”Kuri ubu ndimo gukora cyane nyuma y’indirimbo yanjye ‘Byanze’ nkaba ngiye gushyira hanze indi.”

 

Ati: ”Niteguye kuwa 20 Mata 2022 kongera guha abanyarwanda umuziki mwiza mu ndirimbo yitwa ‘Bamba’ bivuze mu kinyarwanda ‘Nyiha Nkwihe’ ikaba ari indirimbo y’urukundo kandi nizera ko buri muntu wese azishimira kumva no kurora.”

 

Diamond Diva ashyize hanze ino ndirimbo mu gihe yitegura gushyira hanze uruhurirane rw’indirimbo yise ‘Triple Bamba’ kimwe no kwitabira ibikorwa bitandukanye byo kumurika imideli mu bihugu yagiye atumirwamo.

 

Zimwe mu ndirimbo za Diamond Diva zakunzwe kurusha izindi harimo nka Nishike, Push na Spray The Love.

Diamond Diva yateguje abanyarwanda indirimbo y'agatangaza yise 'Bamba'

Bamba bivuze mu kinyarwanda 'Nyiha Nkwihe'

Diamond Diva aritegura gushyira hanze EP ya mbere