Umugore wa Meddy yahishuye iminsi yamaze atwite, uburyo umukobwa we amurusha uburanga ndetse n'ibanga yakoresheje ngo asubirane vuba mu nda harambutse nk'ah'inkumi

Umugore wa Meddy yahishuye iminsi yamaze atwite, uburyo umukobwa we amurusha uburanga ndetse n'ibanga yakoresheje ngo asubirane vuba mu nda harambutse nk'ah'inkumi

  • Byinshi ku mugore wa Meddy umaze iminsi mike yibarutse

  • Mimi yahamije ko Myla amurusha uburanga

  • Mimi yabyariye iminsi 281

  • Ibanga Mimi yakoresheje ngo asubire gusa n'inkumi

Apr 14,2022

Ngabo Mimi washakanye na Ngabo Medard uzwi nka Meddy, yatangaje byinshi ku bihe bishya arimo kunyuramo muri iyi minsi ya nyuma yo kubyara anavuga ibintu bitandukanye kuri Ngabo Myla umukobwa we amaze iminsi yibarutse.

 

Iminsi irenga 20 irashize Meddy na Mimi Mehfira bibarutse imfura yabo y'umukobwa nyuma y’amezi agera ku 10 bari bamaze bashakanye.

 

Ngabo Mimi na Meddy bakunze kugaragaza ko batewe ibyishimo n’imbuto y’umwana Imana yabahaye nk'uko bigaragarira mu ma mafoto n’amashusho basangiza ababakurikira.

 

Mimi yafashe umwanya aganira n’abakunzi be abasubiza bimwe mu bibazo bitandukanye bamubazaga byagarukaga ku mwana we w’umukobwa "Myla" aheruka kwibaruka.

 

Umwe yamubajije uko Myla ameze muri iyi minsi, Mimi amusubiza agira ati:”Ameze neza ari gukurana igikundiro anarushaho kuba uw'ingirakamaro.”

 

Yongeye gushimangira ko mu bwiza atakwigereranya n’umukobwa we ati:”Ni mwiza kundusha.”

 

Agaruka kandi ku minsi yamaze atwite, ati: ” Nari maze ibyumweru 40 n’umunsi umwe.” Bivuze ko umwana we na Meddy yavukiye iminsi 281 ni ukuvuga amezi 9 n'iminsi 11.

 

Mimi yagarutse ku mpamvu atahise amera nk’abandi babyeyi ahubwo agakomeza kugira mu nda nk'ah’inkumi ati:”Kurya neza. Ariko kugeza n'ubu ntabwo ndamera nk'uko nifuza kumera harimo kandi no kwishimira kuba umubyeyi.”

 

Meddy na Mimi basezeranye kubana akaramata muri Gicurasi 2021 nyuma y'igihe bari bamaze mu munyenga w'urukundo.

Mimi Mehfira akomeje kuryoherwa no kwibaruka umwana w'umukobwa

Iminsi irarenga 20 Mimi na Meddy babyaye umwana w'umukobwa

 

Iminsi 281 ni yo Mimi yamaze atwite

 

Myla wa Meddy na Mimi aba aseka ahantu hose

 

Yahamije ko atarasubira i bukumi nk'uko abyifuza, aracyabikoraho

 

Kurya neza ni imwe mu nzira yatuma umugore agumana itoto nk'iryo yahoranye mbere yo kubyara

 

Mimi yahamije ko ubwiza bw'umukobwa we ari agahebuzo nta n'aho buhuriye n'ubwe

 

Mimi avuga ko kuba umubyeyi ari cyo kintu cyiza yishimira