Amerika yashimye u Rwanda ku kurwanya Ruswa, irushinja Kubangamira Uburenganzira bwa Muntu - ICYEGERANYO

Amerika yashimye u Rwanda ku kurwanya Ruswa, irushinja Kubangamira Uburenganzira bwa Muntu - ICYEGERANYO

Apr 15,2022

Icyegeranyo cya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika cyasohotse kuri uyu wa 13 mata 2022, cyashimye intambwe u Rwanda rwateye mu kurwanya Ruswa no gukurikirana abo biba byagaragaye ko bayigizemo uruhare.

 

Icyegeranyo cya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika cyasohotse kuri uyu wa 13 mata 2022, cyashimye intambwe u Rwanda rwateye mu kurwanya Ruswa no gukurikirana abo biba byagaragaye ko bayigizemo uruhare.

 

Iyi Raporo ivuga ko mu Rwanda ku bijyanye na ruswa no kudakorera mu mucyo mu nzego z’igihugu za leta , yabashije gukora iperereza ku bakoze ibyaha bya ruswa ndetse igera n’aho yirukanye abapolisi 146 birukanwe muri Nzeri umwaka ushize wa 2021, abandi bakurikiranwa n’ubutabera kandi barahanwa.

 

Ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu kandi iyi raporo igaragaza ko leta y’u Rwanda yateye intambwe nziza yo kwemera gukorana n’imiryango mpuzamahanga mu maperereza.

 

Kurundi ruhande , icyegeranyo cya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika cyashinje Rwanda gukora ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu.

 

Kiratunga agatoki ahanini inzego zishinzwe umutekano cyane cyane Polisi y’u Rwanda.

 

Icyo cyegeranyo kivuga ko izo nzego zica zikanakorera iyicarubozo abakurikiranyweho ibyaha bataragezwa imbere y’ubutabera.

 

Iki cyegeranyo cyagarutse by’umwihariko ku nkuru zimwe na zimwe zirebana n’umutekano zagiye zivugwa hano mu Rwanda.

Zimwe mu rizo, ni aho abapolisi bagiye bavugwaho kurasa abaturage barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19 mu turere dutandukanye nka Rwamagana, Nyanza n’ahandi.

 

Ikindi iyi raporo yashingiyeho ngo ni abantu byagiye bivugwa ko banyerezwa, nyuma inzego z’umutekano ntizigaragaze neza iperereza ryakozwe ngo baboneke yewe n’amakuru aberekeyeho ugasanga yagizwe ubwiru ku buryo hari aho bigera bikibagirana.

 

U Rwanda rwashinjwe na Amerika kandi kugora amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho no guhohotera bamwe mu bayagize ibafunga ndetse bamwe mu ribo ntibahabwe ubutabera buboneye.

 

Iyi raporo bavugamo kandi ikibazo k’iyicwarubozo rikorerwa mu magereza hirya no hino mu gihugu, aho batanze ingero zirimo abigeze gutangaza ko batotezwa aho bafungiye nka Karasira Aimable na Cyuma.

 

Bongereyeho ko na Rusesabagina uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 ari muri gereza nawe yabwiye urukiko ko abantu baje bakamufunga igitambaro mu maso bakamukubita bisa no kumutoteza. Icyo gihe umucamaza yavuze ko ntabimenyetso afite bigaragaza ko ibyo yabikorewe. Raporo ikavuga ko ubucamanza nabwo bwarinze bumukatira butagaragaje intambwe bwateye mu gushaka kumenya ukuri kw’ibyo yabubwiye bibera muri gereza.

 

Inshuro nyinshi leta y’u Rwanda yagiye igaragaza ko ibisohoka muri raporo nk’izi n’izindi z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bitavuga ukuri ku bibera mu gihugu ikanazishinja kubogama.

 

Icyakora kujyeza ubu ,Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza kubyo yashinjwe na Amerika!

Src: Umuryango