Mutesi Jolly akomeje kwibasirwa nyuma yo kwita abantu INYANA Z'IMBWA

Mutesi Jolly akomeje kwibasirwa nyuma yo kwita abantu INYANA Z'IMBWA

Apr 16,2022

Miss Mutesi Jolly yongeye kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwita abantu ‘’inyana z'imbwa’’ abenshi bati iyo mvugo niyamaganwe ntabwo ari iyo gukoreshwa n’umwali w’i Rwanda.

 

Mu ngingo zitandukanye zaganirwagaho mu kiganiro Miss Mutesi Jolly aherutse kugirana na The Choice Live, zatumye abantu benshi batangira kwibaza byinshi no gutanga ibitekerezo bigendanye nazo bibaza koko niba ari ijambo ‘Inyana z’imbwa’ ryagakwiye gukoreshwa.

 

Gusa siko bose babibona kuko hari n’abandi batangaga ibitekerezo bavuga ko akwiye kubwiza ukuri abantu, nk’abo bakamenya ibyo bagakwiriye gukorera ku bashakanye.

 

Muri iki kiganiro kirambuye, Miss Jolly yavuze ko adakozwa no kuba yakubaka urugo akaba umugore ahubwo avuga ko yabyara umwana cyangwa abana, ariko ngo ibyo kuba umugore byo ngo atabyibonamo.

 

Yagize ati “Nta kintu mfa n'abantu bashaka hatagira unyumva nabi, ariko ntabwo ariyo ntego nyamukuru, nta n’ubwo ariko gutsinda k'umugore cyane. Igihari ni uko nkunda abana, nifuza ko nazagira umwana cyangwa se abana, ariko ikintu cyo gushaka ntabwo ariko nibona, iyo nirebye ndishaka nkibura ntabwo nibona ngo nabaye umugore. Niba koko aribyo Imana yangeneye bizakunda, ariko njyewe nk'umuntu, nibuka ko umuntu nanone agena icyo ashaka. Urubyaro ni Imana irutanga, mbonye umwana umwe nabishima, mbonye babiri, yego nka babiri.’’

 

Ku bijyanye n’ubushobozi bw’umugore ndetse no kuba yarera umwana wenyine, Miss Jolly yavuze ko yarezwe na mama we kandi ko atandagaye, ndetse ko kuba umugabo yabyarana atabana n’umugore nabyo bishoboka.

 

Yakomeje agira ati’ ’Ariko Twese erega ntabwo twarezwe n'ababyeyi bombi, narezwe na mama kandi ntabwo ndibwira ko nandagaye. Umugore ashobora kurera umwana, kandi ikindi abantu bashobora kubyarana batanabana, ntabwo ari ngombwa mushobora kubana. Hari abantu bafatanya kurera kandi bakabikora neza. Uburere umwana yahabwa uri umuntu ushaka kugira impact mu buzima bw'umwana wawe ngira ngo bisubize no ku kintu, abantu bajya bavuga ngo umwana w'umugore. Dufite abana b'abagore bitunze, dufite abana b'abagore b'abanyabwenge.’’ 

 

Ati: “Ntabwo gushaka, waba winaniwe wowe ubwawe, ukabasha umuntu mubana mu rugo erega ntiwatanga icyo udafite. Icyo utanga ni nacyo uba ufite nk'umuntu, nibwira ko aricyo abantu baba bareba ku muntu”.

 

Muri Iki kiganiro Miss Jolly yavuze ku bantu atanga urugero kuri Irene Murindahabi ati “Ni muntu ki, abana ate n'abantu.... naho kujya gushingira ngo umuntu nashake nibwo aba ‘responsible’, hoya dufite abantu benshi b’inkorabusa bafata ahubwo bakangiza umwanya w’abantu, bagashakana n’abantu bakababera “Inyana z’imbwa’’ niko navuga.’’

Umunyamakuru Janvier Popote we yagize ati “Yatanze message nziza ariko ayitanga mu mvugo nyandagazi, nka kumwe umuntu ashobora kuba afite amata meza ariko akayakuzimanira mu ga-chantal nako mu kadobo banyaramo, none ndabona inyanayimbwa yabaye intero n'inyikirizo.’’

 

Mu gushaka kumenya icyo Miss Mutesi Jolly avuga kuri ibi bitekerezo byamuvuzweho nyuma yo kwita ''Abantu Inyana z'imbwa'', inshuro zose twamuhamagaye ntabwo yafashe terefone ye ngendanwa, gusa turakomeza kumushaka.

Miss Mutesi Jolly yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga