Umukobwa wacuruzaga Me2you yishwe n'ibisambo bimuteye icyuma mu muhogo
Mu masaa mbiri n’igice z’umugoroba wo ku wa 13 Mata 2022 ni bwo hamenyekanye urupfu rwa Nyampinga Eugénie wabanaga n’ababyeyi be mu mudugudu wa Bihagije, akagari ka Cyimpindu, umurenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke, wishwe atewe icyuma mu muhogo n’abagizi ba nabi n’ubu bataramenyekana, abantu 8 barimo umugore umwe bakaba batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyimpindu, Mukakayumba Cécile, avuga ko uyu mukobwa wari umaze imyaka 3 ari umukapita w’imirimo ya VUP muri uyu murenge amaze n’umwaka acuruza amainite kuri santere y’ubucuruzi ya Kamina muri aka kagari, ngo yari yiriwe mu mirimo ya VUP ajya gucuruza amainite ayivuyemo, nyuma arataha ariko ngo ntibazi neza isaha yatahiyeho kuko ngo yatashye wenyine nubwoumuhanda banyuramo wari ukigendwa kuko ngo hari hakiri kare.
Ngo yageze nko muri metero 200 hafi y’iwabo mu kayira yanyuragamo gaca mu ikawa zihari ahetse igikapu mu mugongo afite n’akandi gakapu mu ntoki na telefoni 2 zirimo iyo yakoreshaga mu kazi ko gutanga amainite n’indi nini ngo yari amaze iminsi 4 gusa aguze amafaranga 110.000. Ngo abagizi ba nabi bamwambuye ibyo yari afite byose, bamutera icyuma mu muhogo, bamujugunya munsi y’ako kayira.
Mukakayumba ati: "Amakuru yamenyekanye mu ma saa mbiri na 40 z’umugoroba, ubwo se na nyina ba nyakwigendera bahanyuraga baherekeje nyina wa batisimu wa nyakwigendera wari wabasuye,bakaba banaturanye muri uyu mudugudu, bageze muri ako kayira bahabona amaraso menshi bagira ngo ni nk’ababa bibye itungo bararihicira, amuritse munsi y’ako kayira abona ni umukobwa we uharyamye yatewe icyuma mu muhogo, akivirirana.’’
Arakomeza ati: "Yahise atabaza abaturage, irondo n’abashinzwe umutekano barahurura, babanza gutekereza ko yaba akirimo akuka, bamushyira kuri moto bamujyana ku kigo nderabuzima cya Gatare ari na ho umuforomo wamwakiriye yababwiye ko umukobwa yamaze gushiramo umwuka, umurambo ukomezanywa mu bitaro bya kibogora gukorerwa isuzuma rya nyuma aho wavanywe kuri uyu wa 15 Mata ugashyingurwa.’’
Uyu muyobozi avuga ko atari ubwa mbere uyu mukobwa yibasirwa n’abagizi ba nabi kuko hashize imyaka 2 na none abandi bagizi ba nabi bamutegeye mu kagari ka Muhororo muri uyu murenge ubwo yari atashye bakamwambura telefoni 2 yari afite, icyakora ku bw’amahirwe icyo gihe ntibamwica cyangwa ngo bamukomeretse, ababikoze bakaba barafashwe bagafungwa n’ubu bakirimo, izo telefoni na zo barazimusubiza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu murenge Mukamugema Odette avuga ko ubugizi bwa nabi bwahaherukaga muri uyu murenge bumena amaraso ari ubwabaye mu mpera z’umwaka ushize, aho mu kagari ka Karengera umugabo yishe umugore we, muri uyu mwaka abaturage bakaba bari batuje, ariko urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa rukaba rwongeye kubacamo igikuba, agasaba abaturage gufasha ubuyobozi gushakisha abishe uyu umukobwa nubwo hari abatawe muri yombi, ariko uwagira andi makuru yafasha iperereza akaba yayatanga.
Mu nama y’umutekano yahise ikoreshwa abatuye aka kagari nyuma y’uru rupfu, abaturage bagaragaje icyoba batewe na rwo, cyane cyane ko muri ako gace hakunze kugaragara insoresore zimwe ngo zirirwa mu biyobyabwenge birimo urumogi, bigakekwa ko ari zo zaba zishora muri ubwo bugizi bwa nabi, zikambura abantu zikanabakorera urundi rugomo,bagakeka ko ari zo zanishe uyu mukobwa, bagasaba ko abo bose bigize ibihazi bafatwa, kugira ngo abaturage bongere gushyira imitima mu bitereko.