Abashakanye: Ukoreye umugore wawe ibi bintu buri gitondo ntawazagusimbura mu mutima we

Abashakanye: Ukoreye umugore wawe ibi bintu buri gitondo ntawazagusimbura mu mutima we

  • Ibyo wakorera umugore wawe buri gitondo bigatuma agukunda byahebuje

  • Ibintu abagore baba bifuza gukorerwa buri gitondo

Apr 18,2022

Urukundo ni umunyenga, umugore wawe akeneye ko umukorera ibi bintu ariko ntazigera abigusaba. Iyi nkuru ikugire inama.

 

1. Muhumurize umuruhure mu mutwe

 

Umugore wawe akenera ko umusoma buri mu gitondo ariko ntuzigera wumva abisabye, ahari azakora ibizakwereka ko abikeneye ariko ntabwo azabivuga. Uku kumusoma aba ashaka, aba ari ukumusoma ku gahanga cyangwa ku itama ni byo bimunyura.

 

2. Kumubwira ngo ‘Ndagukunda’ ukabivuga umutunguye

 

Ni ibintu bisanzwe kandi bidashamaje cyane ariko biramutangaza cyane iyo yumvise ijambo ngo ‘NDAGUKUNDA’, ubivuze utuje kandi uri kumwitegereza. Ubu butumwa bujya mu mutima we, bukahacukura maze ukamujyamo wese uwo munsi wose. Iteka azajya ahora yibuka ko wabivuze. Umugore wawe mubwire ko umukunda, umubwire ko ari mwiza cyane, umubwire ko ukunda uko ateye cyane. Mubwire ko ari umwamikazi wawe kandi ko uzahora umukunda.

 

3. Ujye umusuhuza iteka buri gitondo ubyutse.

 

Nk’uko usuhuza abana bawe buri mu gitondo, n’umufasha wawe akeneye ko ujya ubyuka ukamusuhuza ariko ntabwo azigera abivuga cyangwa ngo abigusabe.

 

4. Ujye ubyuka mbere mu gihe muryamye umukoreho witonze cyane

 

Nk’uko ushobora kuba ubikorera abana bawe, nawe akeneye ko ubimukorera, mufateho, umubwire ko umukunda, umukoreho witonze gahoro gahoro bizamufasha cyane kwirirwa ameze neza kandi atuje mu kazi ke.

Ubusanzwe abagore ni nk’abana bato, bashaka kwitabwaho no guteteshwa cyane. Niba ushaka umugore mwiza mwitegurire, umukunde kandi umuteteshe nk’uko abishaka.

 

Inkomoko: Relationshipseeds