Manchester City yiyemeje guhemba Haaland amafaranga atubutse kurusha undi mukinnyi wese ukina muri Premier League

Manchester City yiyemeje guhemba Haaland amafaranga atubutse kurusha undi mukinnyi wese ukina muri Premier League

  • Manchester City irashaka kugura Haaland bubi na bwiza

  • Haaland yamaze kumvikana na Manchester City

Apr 20,2022

Ikipe ya Manchester City yatangije urugamba rutoroshye rwo kwegukana rutahizamu w’umunya-Norvege ukinira Borussia Dortmund yo mu Budage, aho yiyemeje kumugira umukinnyi uhembwa amafaranga menshi mu Bwongereza niyemera kuyerekezamo agatera umugongo amakipe yose amwifuza.

 

Biravugwa ko Manchester City yamaze kumvikana n’ushinzwe kureberera inyungu z’uyu mukinnyi witwa Mino Raiola, ndetse ku buryo mu mpeshyi y’uyu mwaka nta kabuza Haaland yerekeza i Manchester.

 

Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko witegura gusohoka muri Dortmund mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, arifuzwa n’amakipe menshi kandi akomeye ku Isi, arimo Mancester City, Real Madrid, Barcelona na Paris Saint-Germain.

 

Nkuko Daily Mail yabitangaje, Manchester City yamaze kumvikana na Haaland mu gihe Bayern Munich yavuye mu rugamba rwo guhatanira uyu mukinnyi.

 

Oliver Kahn uyobora Bayern Munich, avuga ku kuba baramanitse amaboko bakava mu rugamba rwo guhatanira Haaland, yagize ati ”Amafaranga twasabwe kugira ngo tugure Haaland ahabanye n’ibyo twatekerezaga”.

 

Amasezerano ya Haaland muri Dortmund azarangira mu 2024, gusa ikipe yamwifuza ikaba isabwa gutanga miliyoni 63 z’ama-pound.

 

Daily Mail yatangaje ko Manchester City yiteguye kujya yishyura Haaland ibihumbi 500 by’ama-pound buri cyumweru niyemera kuyisinyira amasezerano y’imyaka itanu.

 

Aya masezerano akaba yagira Haaland umukinnyi wa mbere uhembwa amafaranga menshi muri shampiyona y’u Bwongereza ’Premier League’.

 

Kuva yagera muri Dortmund mu 2019 avuye muri Red Bull Salzburg, Haaland amaze gukinira iyi kipe imikino 85, akaba yarayitsindiye ibitego 82.

 

Haaland yemerewe akayabo niyerekeza muri Man.City kazatuma aca agahigo muri Premier League

Haaland ari mu nkingi za mwamba za Dortmund