Cristiano Ronaldo yapfushije umwana

Cristiano Ronaldo yapfushije umwana

  • Umwana wa Cristiano Ronaldo yapfuye avuka

Apr 20,2022

Rutahizamu wa Manchester United na Portugal, Cristiano Ronaldo ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko apfushije umwana we w’umuhungu arimo avuka.

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez batangaje ko umwana wabo w’umuhungu yapfuye ari kuvuka.

 

Inkuru ya gahinda mu rugo kwa Cristiano Ronaldo yayisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kumugoroba wo kuwa18 Mata 2022, aho yagize ati “N’akababaro kenshi tubamenyesha ko uruhinja rwacu rw’umuhugu rwapfuye uyu munsi. Ni ububabare buri mubyeyi ashobora kumva”.

 

Uyu mukinnyi yaboneyeho no gushimira abaganga n’abandi bahanga bakoze ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bw’uyu mwana bube buzima n’ubwo bitashobokeye”.

 

Yagize ati ”Umuhungu ,uri Malayika tuzahora tugukunda”.

 

Georgina Rodriguez yari atwite impanga z’umuhungu n’umukobwa, umukobwa we yabashije kuvuka ari muzima.

 

Mu Ukwakira kwa 2021 ni bwo Ronaldo n’umugore we babinyujije ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko umuryango wabo witegura kwakira abana b’impanga.

 

Aba bana bavutse kuri uyu wa Mbere, umwe w’umuhungu ahita yitaba Imana nk’uko Cristiano Ronaldo yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

 

Itangazo Ronaldo yasohoye rivuga ko bababajwe no kumenyesha abantu urupfu rw’umwana wabo w’umuhungu ariko umukobwa we yabashije kubaho.

 

Rivuga ko bari mu kababaro buri mubyeyi wese yakumva kandi bashimira abaforomo n’ababyaza kuba bakoze ibishoboka byose mu kubyaza Georgina.

 

Umuryango wa Cristiano Ronald na Georgina Rodrigues usanzwe ufite abana batanu barimo impanga ebyiri.

 

Tags: