Ntuzongere gukoresha udutima buhumyi. Dore icyo buri gatima gasobanura n'igihe gakoreshwa

Ntuzongere gukoresha udutima buhumyi. Dore icyo buri gatima gasobanura n'igihe gakoreshwa

  • Uko wakoresha udutima ku mbuga nkoranyambaga

  • Igisobanuro cy'udutima n'uko dukoreshwa

Apr 21,2022

Ubutumwa bugufi ni uburyo buryoha cyane kandi bwihuta dukoresha tuvugana n’inshuti zacu cyangwa abavandimwe. Uretse kandi kuba twakwandika, tujya tunohereza utumenyetso/ udushusho mu gihe tubafitiye ubutumwa bwihariye.

Muri iyi nkuru, twaguteguriye ibisobanuro by’utumenyetso dutandukanye tw’umutima dukunze gukoreshwa mu butumwa bugufi bityo umenye uko uzajya udukoresha nk’uko tubikesha urubuga Wikihow:

1. Agatima gatukura

Aka ni agatima gasanzwe, kakaba gasobanura urukundo, ukaba wakoherereza umuntu ukunda cyangwa ufitiye amaranga mutima menshi.

agatima gatukura

 

2. Agatima gasa n’icunga rihishije (Orange)

Aka gatima ukoherereza umuntu igihe ushaka kumubwira ko uhora umutekereza cyangwa se ko wifuza ko mwakomeza kuba inshuti.

Agatima k'icunga rihishije

3. Agatima k’umuhondo

Ubusanzwe, ibara ry’umuhondo risobanura umunezero n’ubucuti busanzwe. Agatima k’umuhondo ushobora kukoherereza umwe mu bagize umuryango wawe cyangwa se inshuti yawe isanzwe.

Agatima k'umuhondo

4. Agatima k’icyatsi kibisi

Ibara ry’icyatsi kibisi ubusanzwe risobanura ishyari cyangwa gufuha. Agatima gafite iri bara ushobora kukoherereza umuntu igihe ushaka kumusaba ko mwakwiyunga cyangwa se ushaka kumwumvisha uburyohe bw’indabo busanzwe.

Agatima k'icyatsi

5. Agatima k’ubururu

Iri bara risanzwe risobanura icyizere n’ubwubahane mu mibanire yanyu. Agatima k’ubururu rero ushobora kukoherereza umuvandimwe wawe.

 

6. Agatima ka Move

Aka gatima ushobora kukoherereza umuntu ushaka kumumenyesha ko wifuza ko muryamana. Icyakora ibara rya move na none rishobora gukoreshwa risobanura ubukire.

Agatima ka move

7. Agatima k’umweru

Aka gatima gakoreshwa mu kwerekana urukundo nyarukundo ariko rutagize icyo rushingiyeho. Kakaba gashobora gukoreshwa n’umubyeyi ashaka kwerekana urukundo afitiye umwana we.

Agatima k'umweru

8. Agatima gasa n’igitaka cyangwa shokora

Aka gatima ugaha umuntu ushaka ko mukundana ariko bidahambaye.

Agatima k'igitaka

9. Agatima k’umukara

Aka gatima gasobanura ibyiyumviro by’umukara nkuko ibara ryako risa. Ukaba ushobora kukoherereza umuntu ushaka kubwira ko wikiniraga cyangwa se urimo kumunegura. Ariko ushobora no kugakoresha usobanura akababaro cyangwa agahinda ufite.

Agatima k'umukara

10. Agatima kamenetse

Nkuko byigaragaza, aka gatima gasobanura akababaro mu rukundo cyangwa se uburakari.

Agatima kamenetse

11. Agatima gafite akadomo

Aka gatima gashobora gukoreshwa nk’akamenyetso ko gutangara, kagasobanura ko hari ikintu kigushimishije.

Agatima gafite akadomo12. Agatima gakura

Aka gatima gashobora gukoreshwa igihe ushaka kwerekana ko urukundo ufitiye umuntu rugenda rukura.

Agatima gakura

13. Agatima gatera

Aka gatima wakoherereza umuntu ushaka kubwira ko umukunda urukundo ruhambaye. Icyakora ushobora no kugakoresha uvuga ko ubuzima bumeze neza cyangwa se ko utwite.

Agatima gatera

14. Udutima tubiri

Utu dusobanuye ko mwembi mukundanye ku buryo bungana. Ushobora kugaha umuntu wizeye ko umukunda nawe akagukunda.

15. Udutima tubiri twikaraga

Utu dutima dusobanuye gushyira mu gaciro. Ushobora kutwoherereza umuntu mwagiranye utubazo ushaka kumusaba imbabazi cyangwa se ushaka kwereka urukundo umuntu ukeneye ko bamuba hafi.

Udutima tubiri

16. Agatima kaka (kabonesha)

Aka gatima kagaragaza umunezero. Ushobora kukoherereza inshuti wemera, wumva waratira abandi. Mbese utewe ishema nayo. Ariko ushobora no kugaha umuntu umaze kukubwira inkuru nziza.

Agatima kabonesha

17. Agatima katatse

Aka gatima ushobora kugaha umuntu umushimira cyangwa se ukakamuha nk’impano.

18. Agatima karimo umwambi

Aka gatima ushobora kugaha umuntu wakuzonze, mbese wawundi utekereza ijoro n’amanywa!

Agatima karimo umwambi
Tags: