Umutoza wa Rayon Sports yatangaje impamvu atajya agura tike yo kureba umupira bituma kenshi asubizwa inyuma
Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko afite abana benshi afasha mu Rwanda
Jorge Paixão utoza Rayon Sports yavuze impamvu adashobora kwishyira amafaranga hano mu Rwanda kugirango yemererwe kureba umukino kubera ko afite abana benshi afasha.
Jorge Paixão ukomoka muri Portugal yagizwe umutoza wa Rayon Sports mu ntangiro z’uyu mwaka ariko yagiye yangirwa kwinjira muri Stade ngo akurikirane umukino kubera ko nta Tike yabaga afite.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gutsinda Musanze FC 2-0 mu mukino wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, uyu mutoza yavuze ko amafaranga ahembwa ayakoresha akora ibindi bifite akamaro cyane birimo gufasha abana
Ati “Muzi impamvu ntajya nishyura kureba imikino? Reka mbibabwire, mfasha abana benshi hano mu Rwanda mbagurira biscuits, imipira yo gukina, nkoresha amafaranga yanjye mfasha abana si ukwishyura kureba imipira, ni iki mutekereza cyiza? Kwishyurira abana cyangwa kwishyura kureba imipira?”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko mu Rwanda ariho hambere yageze akishyuzwa amafaranga yo kureba umupira ahandi hose yabaga abyemerewe nk’umutoza wo mu kiciro cya mbere.
Jorge Paixão yagiye asubizwa inyuma mu mikino itandukanye kubera ko nta Tike yabaga afite, muri Gashyantare 2022 yasubijwe inyuma ubwo yari yagiye kureba umukino wa Kiyovu Sports na Gicumbi birangira atashye atawurebye kuko yanze kwishyura no mu mpera za Werurwe 2022 nabwo yangiwe kwicara mu myanya y’icyubahiro ku mukino w’igikombe cy’Amahoro wari wahuje Intare FC na Musanze FC kuri Stade ya Kicukiro ahitamo kuwukurikirana ari hanze.