Uwingabire Chantal wasabaga ubufasha ngo ajye kwivuza mu Buhinde yatabarutse atabonye amahirwe yo kwivuza

Uwingabire Chantal wasabaga ubufasha ngo ajye kwivuza mu Buhinde yatabarutse atabonye amahirwe yo kwivuza

  • Uwingabire Chantal wasabaga ubufasha ngo ajye kwivuza yapfuye

  • Uwingabire Chantal wasabaga ubufasha ngo ajye kwivuza yitabye Imana

May 02,2022

Umukobwa w’imyaka 26 witwa Uwingabire Chantal yitabye Imana mu gihe yari amaze iminsi asaba ubufasha bwa Miliyoni 8 Frw ngo abone uko ajya kwivuza mu Buhinde ajyanye na musaza we wari wemeye kuzamuha umusokoro kuko uwe wari warangiritse.

 

Mu ijoro ryacyeye mu masaha ya saa tanu n’iminota yo kuwa 01 Gicurasi 2022 ni bwo inkuru y'incamugongo yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ko Uwingabire Chantal yitabye Imana.

 

Chantal yari yaranyuze mu mavuriro atandukanye yo mu Rwanda mbere y'uko hamenyekana ko arwaye kanseri yo mu maraso yanageze mu magufa akaza kwemererwa na Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) ifatanije n'Ikigo cy'Ubwiteganyiriza (RSSB) kuzamuvuza ariko akishakira itike n’ibizamutunga ubwo azaba ari mu Buhinde. 

 

Byari ngombwa ko ajyana na musaza we wagombaga kumuha umusokoro wo gusimbuza uwe wari warangiritse ndetse akajyana n’umurwaza wo kumwitaho. Babajije amakuru, basanga itike n’ibibatunga bizahwana na Miliyoni 8 Frw ariko kubera ubushobozi bucye ntibahita bazibona.

 

Hahise hatangira gukusanywa ubufasha hifashishijwe imbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye. Mu gihe ubufasha bwari bukomeje gukusanywa ni bwo Uwingabire Chantal yitabye Imana.

 

Uwingabire Chantal yize mu ishuri ry’INDANGABUREZI mu Ruhango, aho yasoreje mu ishami rya Electronic Telecommunication. Asize umwana umwe w’umukobwa ukiri muto cyane.

Yitabye Imana afite imyaka 26

 

Yatangiye kuremba mu mezi asoza umwaka wa 2021

 

Chantal yaguye mu bitaro bya Nyamata