Dore amakosa akomeye ugomba kwirinda gukora igihe utereta umukobwa mu butumwa bugufi

Dore amakosa akomeye ugomba kwirinda gukora igihe utereta umukobwa mu butumwa bugufi

May 03,2022

Mu bintu bibabaza, ni ukugira amahirwe yo kubona numero y’ umukobwa mwahuye bwa mbere akagukunda, ariko gahoro gahoro ukajya ubona agenda akureka ukurikije agaciro aha ubutumwa bugufi mwandikirana.

 

Dore amakosa 7 utagomba gukora igihe uteretesha umukobwa ubutumwa bugufi;

 

1. Reka kwiringira ko kuba umukobwa/umugore utereta yasubiza ubutumwa bwawe bivuze ko yagukunze ngo bitume umuhata message z’urudaca, mbese ngo uvugishwe amangambure. Mwandikire gusa ubutumwa bufite akamaro.

 

2. Reka kwibeshya ko kuba umukobwa/umugore aguhaye numero ye bivuga ko yifuza ko muzongera guhura. Ni inshingano zawe kuzamukurikirana ukoresheje ubutumwa bugufi bwuzuye ubwenge, aho kuzura ibibazo nk’ibyo mu iperereza cyangwa mukizamini cy’akazi.

 

3. Gira akantu k’umwihariko. Kubera ko umukobwa/umugore ashobora kugira abantu benshi bamutereta (cyane cyane iyo ari mwiza), gira akantu wihariye mu butumwa umwandikira kuburyo akibusoma amenya ko ari ubwawe ataranareba izina.

 

4. Wikoresha message nk’uburyo bw’ibiganiro birambuye. Menya ko ubutumwa bugufi ari inshamake y’ibiganiro wifuza kuzagirana n’umukobwa/umugore utereta. Rasa ku ntego gusa, ubundi umubwire utuntu dusekeje n’utundi twatuma arushaho kwifuza kuzahura nawe.

 

5. Gusaba guhura n’ umukobwa/umugore utereta kandi mutaramenyerana byirinde, kuko bishobora gutuma ahita aguhakanira. Ibi bishobora guterwa n’uko yibaza uko azaganiriza umuntu atazi neza (ibyo ukunda, ibyo wanga,….)

 

6. Kwizera ibitangaza birenze muguhura bwa mbere sibyiza. Ahubwo niba wagize amahirwe yo gusohokana nawe bwa mbere, iyemeze kudahita umugaragariza ibyo umutekerezaho byose ako kanya, ahubwo umusezeranye impano z’ubutaha. Bizatuma yemera ko muzongera gusohokana. Nimutandukana wibuke kumushimira ukoresheje ubutumwa bugufi.

 

7. Ntukigere wereka umukobwa/umugore utereta amarangamutima yose umufitiye ukoresheje message, ahubwo uzamutungure mwahuye umushimagize, umubwire ko wamwishimiye n’ibindi. Uramenye ariko utazabikoreshwa no gutinya ko yagusiga kuko nta muntu kamara ubaho.

 

Src:www.womenresources.com