N'ubwo APR FC ikomeye ntikomeye kurusha Rayon Sports -  Perezida Wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele

N'ubwo APR FC ikomeye ntikomeye kurusha Rayon Sports - Perezida Wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele

  • Perezida wa Rayon Sports Uwayezu avuga ko nta bwoba na bucye APR FC ibateye

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yerekeza muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro 2022

May 05,2022

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko ikipe imeze neza kandi yiteguye guhangana n’ikipe iyo ariyo yose kugeza ku gikombe cy’Amahoro bifuza kwegukana uyu mwaka, avuga ko APR FC bashobora guhura muri ½ ikomeye ariko Rayon Sports ikomeye kubarusha.

 

Uyu muyobozi yatangaje aya magambo nyuma yo gutsinda Bugesera FC bayirusha ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro 2022, byanatumye Rayon Sports ikomeza muri ½ ku ntsinzi y’ibitego 3-0 mu mikino yombi [ubanza n’uwo kwishyura].

 

APR FC nisezerera Marines FC bafitanye umukino wo kwishyura kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gicurasi, izahura na Rayon Sports muri ½ nyuma yuko umukino ubanza wabereye i Rubavu wari warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0.

 

Amahirwe menshi ahari ni uko abacyeba bo mu rw’imisozi 1000 bazesurana muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro buri kipe yifuza kwegukana ariko Rayon Sports ikaba igishaka cyane kurusha APR FC yo ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

 

Agaruka ku mukino ushobora kuzabahuza na APR FC muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro 2022, perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yagize ati:

 

“Ndishimye, ikipe ihagaze neza turi muri kuruse y’igikombe cy’Amahoro urugendo ruracyakomeye ariko turizera ko tuzabigeraho.

 

Turiteguye cyane kuko APR FC ni ikipe ikomeye ariko ntikomeye kuturusha.

 

Dufite inshingano zo kubaka Rayon Sports, icya mbere kubaka umuryango kuko ikipe ikina umupira ntishobora kugira imbaraga abanyamuryanga, umuryango mugari wa Rayon Sports udashyize hamwe”.

 

Muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports izakina n’ikipe izava hagati ya APR FC na Marines FC, mu gihe AS Kigali izakina n’ikipe izava hagati ya Police FC na Etoile de l’Est.