Ubuhamya bw’umukobwa witabiriye Miss Rwanda ufite ibikomere byo kubwirwa ko ari mubi akanaza gukomeretswa na Miss Jolly

Ubuhamya bw’umukobwa witabiriye Miss Rwanda ufite ibikomere byo kubwirwa ko ari mubi akanaza gukomeretswa na Miss Jolly

  • Umuhoza Clarisse avuga ko Miss Jolly yatonetse ibikomere yari asanzwe yaratewe n'abaturanyi be

  • Umuhoza Clarisse yakuze abwirwa ko ari mubi

May 06,2022

Umuhoza Clarisse uri mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 yavuze ibikomere yatewe no kubwirwa ko ari mubi kuva akiri umwana kugeza n’uyu munsi akaba avuga ko hari amahirwe menshi agenda abura kubera uko asa.

 

Umuhoza Clarisse yavukiye Kicukiro mu mujyi wa Kigali avukira mu muryango w’abana barindwi , abakobwa babiri n’abahungu batanu ndetse aracyafite ababyeyi bombi.

 

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv yakomoje ku buzima bwe ,kuva akiri muto kugeza n’uyu munsi, avuga ko yagize ibikomere bikomeye yaterwaga n’amagambo mabi yabwirwaga avuga ko atari mwiza , kugeza n’ubwo nawe yageze aho agatangira kubona ko nawe ari mubi koko.

 

Umuhoza avuga ko akigera mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza aribwo yatangiye kubwira amagambo mabi ndetse bamwe batangira kumuhimba amazina amusebya bitewe n’uburyo yarateye . Ariko ngo byaje kuba akarusho ubwo yagera mu mashuri yisumbuye aho yatotezwaga na bagenzi be biganaga mu ishuri rimwe aho bamwe bajyaga mu kiruhuko we agasigara yicaye mu ishuri kugirango basi yihishe amwe mu magambo yabwirwaga muri icyo gihe.

 

Yagize ati "Abenshi bambonaga nagumye mu ishuri abandi bari mu kiruhuko(Break) batekereza ko mfite ubwitonzi , ariko nabaga ntinya abamvuga n’abankomeretsa ku buryo iyo nashakaga kujya mu bwiherero nategerezaga ko abanyeshuri bose binjira nkabona gusohoka”.

 

Uyu mukobwa mu gahinda kenshi avuga ko uretse ibyo byamubayeho akiga n'ubu bikimukurikirana ati "kugeza uyu munsi abantu mbasha kwisanzuraho n’abantu duhurira muri korari kuko niho njya kereka wenda iyo nabonye akazi iyo atari ibyo mba ndi mu nzu kuko ntinya gusohoka kuko mba numva umuntu wese umbonye afite icyo antekerezaho cyane nko kunyura ku bantu barenze umwe bintera ipfunwe rimwe na rimwe nkahindura inzira."

 

Clarisse yakomeje avuga ko kubera kubwirwa amagambo nkayo yafashe umwanzuro wo kwireba mu ndorerwamo nawe akabona ko ari mubi ati ’Naratashye mfata Miruwari ndireba nsaba Imana kwiyakira no kutarakarira ababimbwira kuko ndi mubi pe".

 

Clarisse yavuze ko mu mpamvu zatumye yifuza kujya muri Miss Rwanda yumvaga ashaka ko abantu bamwakira ndetse nawe ubwe akiyakira, ikindi avuga ko yifuza kwiga kandi nta bushobozi yari afite atekereza kuhashakira amahirwe kugirango azabashe kwiga.

 

Mu gahinda gakomeye yavuze ko naho yahakomerekeye ndetse Jolly yamukomerekeje ku buryo bwatumye yongera kubona ko ari bwa bubi burimo kumukurikirana.

 

Yagize ati "Jolly yambwiye ijambo rirambabaza uretse ko ritatuma tugirana ikibazo ariko ubwo nasobanuraga umushinga wange yambwiye ko statistic ndimo gutanga zidakenewe ndetse sinigeze mpabwa n’amahirwe yo gusoza gusobanura umushinga wange kuko bose bahise bakanda No mbona ko ari bwa bubi bwankurikiranye."

 

Yakomeje avuga ko na nyuma yifuje kureka Telephone kubera abamuhamagaraga bamwita umusazi, abandi bati si we.

 

Clarisse yavuze ko ubuzima bwe bwose n’aho yageraga hose yagiye abura amahirwe ndetse no mukazi aho ageze hose cyangwa se no mu bindi bikorwa abura amahirwe kubera isura ye.

 

Yavuze ko nyuma yo kujya muri Miss Rwanda akavugwa cyane kubera uko asa byamuteye kumva ko adakwiye kujya ahagaragara uretse kuguma mu nzu gusa.

 

Clarisse yavuze ko yafashe umwanzuro wo kujya muri Miss Rwanda kuko yabonaga arimo kwangiza ubuzima bwe ati nasanze abantukaga bagenda bagakomeza ubuzima bishimye ariko nge nkasigarana ibikomere.