Abakobwa gusa: Ni gute wabwira umukunzi wawe ko ushaka ko mutera akabariro mwembi

Abakobwa gusa: Ni gute wabwira umukunzi wawe ko ushaka ko mutera akabariro mwembi

May 07,2022

Iyo uri mu rukundo rukomeye kandi ruhamye, hari igihe kigera mwembi mukumva mukeneye ko bifata indi ntera. Mu gihe umukunzi wawe atize cyangwa ngo abe azi gusoma intekerezo zawe mbere y’igihe ntabwo azigera amenya icyo wifuza. Iyi nkuru ni iyawe, iga uko wabimubwira neza.

 

1.Mwegere ubimubwire muri kumwe mwembi, wateguye uburyo bwose uza gukoresha utegure n’aho muza kwicara. Niba uzi neza ko ashobora guhita yemera, tegura ahantu hagukikije, umenye neza ko buri kimwe kimeze neza. Cana buji, ushyiremo umuziki ugenda gake gake, cyangwa utegure umukino muza gukinana. Ikindi ukwiriye kumenya neza ko ufite umwanya uhagije.

 

2.Tegereza kugeza igihe mwembi muzaba muri mwenyine gusa. Ubusanzwe urukundo akenshi ruryoha iyo muri mu ruhame, muri gutembera cyangwa mwicaye ahantu abantu benshi babona. Gusa iyo mushaka kuganira ku kintu nka kiriya, bisaba ko mwiheza.

3.Mubwire ko witeguye kuba watangira gukorana imibonano mpuzabitsina nawe. Ushobora kuba umaze kumwizera ku rwego rwo hejuru. Muhe imbaraga rero umubwire ko ushaka ko muzajya mukorana imibonano mpuzabitsina. Mubaze niba azabikunda. Mubaze uko azabyakira nibiba mwabikoze mwembi.

4.Ubaha igisubizo cye. Umusore mukundana nakubwira ko atiteguye, uzabyubahe kandi utuze, ntuzamuhatirize. Ahari wasanga akeneye igihe gihagije. Ahari akeneye ko ugira ibyo umufasha. Ni byiza ko mwembi mumenya ko mwiteguye kimwe. Hari uburyo ushobora kubonamo igisubizo cye.

 

5.Muganirize ku cyizere ubona umubano wanyu ufite. Muganirize, mwereke ko mugeze ahantu heza mutandukanye n’uko mwari mumeze na mbere hose. Mbere y’uko muryamana, ugomba kubanza kumuganiriza. Muri uku kuganira, menya neza ko nawe yiteguye kukumva gusa uyobore ikiganiro.

 

6.Ntuteganye ibintu bidahari cyangwa bishobora kutamushobokera. Umuntu mukorana imibonano mpuzabitsina muba mwisanzuranye kandi mwembi mwiteguye, ndetse munafite ikibahuza gikomeye kirenze kuba muri inshuti. Gutera akabariro ntabwo bikomeza umubano. Niba uzi ko mutameranye neza wikwivuna ugerageza.

 

INAMA: Gutera akabariro ni igihembo ku bakundana by’ukuri. Igihe kiragera mukabona ko mukeneye icyo gihembo koko, mukacyiha. Bifata igihe gito hagati yanyu mwembi ubundi mukabikora. Ntuzumve ubabajwe n’uko inshuro ya mbere itagenze neza, mu gutera akabariro ni ko bigenda.

 

Inkomoko: Wikihow