Abatsindiye ibihembo muri Miss Rwanda bakaba batarabibona bakuwe mu gihirahiro nyuma y'uko iri rushanwa rifunzwe by'agateganyo
Inteko y'umuco n'ururimi ni yo yahawe inshingano zo gukurikirana ibikorwa bya Miss Rwanda
Binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inteko y’Umuco yahawe gukomeza gukurikirana ibikorwa by’irushanwa rya Miss Rwanda.
Imyaka 11 yari ishize ikigo Rwanda Inspiration Back Up ari cyo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda.
Muri iyo myaka yose, icyo kigo cyakoze ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bw’abakobwa bagiye bahatanamo kugeza ku begukanye amakamba.
Ku wa 25 Mata 2022, nibwo hafunguwe paji nshya itari izwi muri iri rushanwa. Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] yafunzwe n’ubugenzacyaha aregwa ibyaha bifitanye isano n'ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ku wa 9 Gicurasi 2022, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yasohoye itangazo rimenyesha Abanyarwanda ko Irushanwa rya Miss Rwanda ryategurwaga n’ikigo Rwanda Inspiration Back Up ryahagaritswe.
Bati “Hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye;
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco iramenyesha Abanyarwanda ko ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza ritararangira.”
Mu kiganiro yagiranye na New Times, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko binyuze muri iyi Minisiteri n’Inteko y’Umuco biteguye gushaka uzajya ategura Miss Rwanda ‘mu gihe byaba bikenewe’.
Minisitiri Mbabazi yirinze kugira icyo avuga niba ryaba ari ryo herezo ry’irushanwa rya Miss Rwanda. Avuga ko atari cyo cy’ingenzi ubu’.
Ahubwo bari gukorana n’abantu batandukanye kugira ngo abahatanye muri iri rushanwa bashyigikirwe kandi ntibabure ibihembo batsindiye.
Inteko y’Umuco yasabwe gukurikirana no kwibutsa abaterankunga bose gushyira mu bikorwa ibyo bemereye abakobwa batsinze.
Minisitiri Mbabazi ati “Dushishikajwe no kureba ko uwatsindiye igihembo icyo ari cyo cyose agihabwa. Ibi nibyo byihutirwa. Nta n'ubundi buriganya no kwihunza inshingano bigomba kubaho.”
Inteko y’Umuco igiye gukomeza gukurikirana ibikorwa bya Miss Rwanda, harimo no gukurikirana itangwa ry’ibihembo ku bakobwa babitsindiye
Minisitiri Mbabazi yavuze ko bafatanyije n’Inteko y’Ururimi n’Umuco, biteguye gushaka undi uzajya ategura [Miss Rwanda] ‘mu gihe babona bikenewe'.