Imihanda igezweho irimo kubakwa i Kigali igomba kuba yamaze kuzura mbere ya CHOGM izaba mu kwezi gutaha
Imyiteguro ya CHOGM irarimbanije
Imihanda irimo uwa Sonatubes-Gahanga, irimo kubakwa mu buryo bwa huti huti, ariko iyo unyura ku mpande ubona akazi gasigaye ari kenshi cyane kuburyo ku bw’amaso ya muntu ureba yakeka ko hakibura amezi ari hejuru y’atatu ngo yuzure neza.
Imihanda irimo uwa Sonatubes-Gahanga, irimo kubakwa mu buryo bwa huti huti, ariko iyo unyura ku mpande ubona akazi gasigaye ari kenshi cyane ku buryo ku bw’amaso ya muntu ureba yakeka ko hakibura amezi ari hejuru y’atatu ngo yuzure neza.
Icyakora Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Eng Patricie Uwase, yatangaje ko imihanda icyenda irimo n’uwa Sonatubes-Gahanga (Kicukiro), izaba yarangije gukorwa mbere y’Inama ikomeye ya CHOGM, izabera i Kigali mu kwezi gutaha kwa Kamena.
Eng Uwase yabwiye RBA ko mu bikorwa remezo bimaze gutegurwa hari Ikibuga cy’Indege cya Kanombe, kuri ubu ngo gishobora kwakira indege 50 zifite aho zishobora guparika zose icyarimwe.
Ikindi ngo n’uko imihanda mishya muri Kigali ifite uburebure burenga ibilometero 12 yamaze gukorwa, ndetse n’indi icyenda harimo n’uva kuri Sonatubes ugera ku mugezi w’Akagera (unyuze i Gahanga) irimo kwagurwa.
Umunyamabanga wa Leta avuga ko umuhanda wa Sonatubes-Gahanga ari umwihariko kuko ufite amahuriro anyura munsi no hejuru ugeze muri Kicukiro-Centre, aho uwifuza kujya mu cyerekezo runaka hari uburyo azajya yinjiramo ahageze.
Eng Uwase agira ati “Uwo muhanda uzaba ukoresheje ikoranabuhanga rigezweho, tuzafatanya na Polisi kugira ngo tuyobore Abanyarwanda muri iyi mihanda yaguwe, ibashe kugira akamaro”.
Mu mwaka wa 2020 ubwo u Rwanda rwatangiraga kwitegura CHOGM, Guverinoma yari yateguye amafaranga angana na miliyari 10 na miliyoni 500, ariko Eng Uwase avuga ko kugeza ubu hamaze gukoreshwa miliyari enye zirenga z’Amafaranga y’u Rwanda.
CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting), ni Inama mpuzamahanga iba buri myaka ibiri ikaba ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 54, byahoze bikoronijwe n’u Bwongereza hamwe n’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza.