Dore uburyo bwiza wakoresha usezera umukunzi wawe iri joro

Dore uburyo bwiza wakoresha usezera umukunzi wawe iri joro

  • Uburyo wasezeramo umukunzi wawe akishima

  • Imitoma watera umukunzi wawe ku mugoroba

  • Amagambo y'urukundo agiye kuryama akarara akurota

May 11,2022

10. Igihe cy'izuba gisiga umunezero n'ibyishimo.

Ni kimwe na we, iki gihe kigusigira ubwiza n'umunezero,

Kikansigira n'impamvu igihumbi zo gukomeza kugukunda.

Ndagukunda , kandi nkagukundira uwo uriwe.

Ijoro ryiza, Mutoni wanjye.

---------------

1.Amaso yawe arampamagara iteka,

Akansaba kugumana nawe by'iteka Mukundwa.

Urabizi nanyuze mu bintu byasaga nk'ikuzimu kuri njye,

Ariko bikankomeza. Niko nawe umereye.

Kure yawe, mba meze nk'umuntu uri kurwana intambara ikuzimu ariko akazinesha.

Kubera amaso yawe aba andeba, sinshobora guhumbya na gato.

Ijoro ryiza rukundo.

----------------------

2.Isi iravuga ngo,

Byose ni ibyabo bafite imbaraga, bafite :

Zahabu,

Amavuta,

Ukuri,

Amabuye yose y'agaciro abaho,

Ariko ntibarahura nawe. Ka mbareke bakomeze biruke imisozi bishuka.

Ijoro ryiza mutima wanjye.

-----------------------------

3. Iyo ndyamye mu maso hanjye haba huzuye urukundo,

Umutima wuzuye kugukunda,

Nkafata intoki zanjye,

Nkandika utugambo twiza tw'urukundo, k'uwo nihebeye,

Ugire ijoro ryiza Buryohe, rukundo rwanjye.

----------------------------------

4. Bwa nyuma amaso yanjye yabonye ikirenze zahabu, kuba nziza.

Amaso yanjye , bwa nyuma yabonye ijuru.

Bwa nyuma umutima wanjye, wabonye  icyo wahoze wifuza iteka ryose,

Ntabwo nakwigera nkusezera, n'iyo mbigerageje biranga ,

Nkasa n'uwakoraga ubusa.

Uretse kuvuga ngo , ijoro ryiza,

Kandi ibyo bituma ukomeza kuba uwanjye ,

Kuko aho uri nta wundi ukubona uretse njye ukuzi,

Kandi njye na we duhurira mu nzozi.

------------------------------

5. Kugeza umwijima ubuze inyenyeri zawo,

Ukwezi na ko kukabura urumuri rwawo,

Hazabaho , ijoro riryohereye mu mutima wanjye,

Umuriro uzakongora umutima wanjye ushirire,

Nibuke cya gihe unsoma kugahanga.

Rara neza , Mama , Mwamikazi wanjye.

--------------------------

6. Wireba kure mukundwa,

Nta wundi urimo gushaka,

Uwo waremewe, uwo wahoze ushaka,

Akuri iruhande , nta na metero irimo urebye,

Reba aho wicaye niho ndi.

Wa wundi ukubwira amagambo meza, Wa wundi ukubwiye ngo

'Ijoro ryiza'.

----------------------------

7. Urumuri rw'urukundo rwawe,

Ruca mu maso y'umwijima, rugahindukira muri roho yanjye.

Urukundo rwawe , rurankorogoshora, rukambuza amahwemo,

Ijoro ryiza mwiza.

----------------------------------------

8.Turi  kubara amasaha mbere y'uko ijoro riba ryose mu maso y'isi.

Ngaho wirinde kubwanjye, Rukundo,

Ni ijoro ryiza gusa,

Ntunsezere.

----------------------

9. Ndagukumbuye cyane, kandi biri gushongesha umutima wanjye.

Uragiye , sibyo?

Gusa ni ijoro gusa,

Ariko birasa nk'aho ari burundu.

Ese ejo ntuzagaruka?

Kubw'ijoro ryanjye, ngo nkusome basi?

Rukundo , urare nezaaaaa !!!

-------------------------

10. Bwanyuma reka mvuge nti 'Iyo mba nshoboye kukureba nonaha,

Nkitegereza iyo ndoro yawe disi we,

Nta kindi cyifuzo nakagize, uretse kwifuza kuza nkakwicara iruhande,

Nkagufata aho mu musatsi, nkakubwira nti

'Ngaho bye Rukundo !'.

Ntabwo ngiye ejo nzagaruka kandi nzongera nkwifurize ijoro ryiza rukundo.'

Ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi twandikire ahatangirwa ibitekerezo.

 

Inkomoko: Thetalk

Tags: