BNR iravuga ko ibiciro ku masoko bizakomeza kuzamuka mu mezi ari imbere

BNR iravuga ko ibiciro ku masoko bizakomeza kuzamuka mu mezi ari imbere

  • Izamuka ry'ibiciro rikomeje guhangayikisha abatari bake

  • BNR ivuga ko ibiciro bishobora kungera kumanuka umwaka utaha

May 12,2022

Banki nkuru y’igihugu iratangaza ko itumbagira ry’ibiciro rikomeje kugaragara mu Rwanda rizakomeza kwigaragaza no mu mezi ari imbere .

 

 

Banki nkuru y’igihugu iratangaza ko itumbagira ry’ibiciro rikomeje kugaragara mu Rwanda rizakomeza kwigaragaza no mu mezi ari imbere .

 

Uku gutumbagira kw’ibiciro ku isko BNR ivuga ngo kuraterwa n’ibiciro by’ubwikorezi, ibikomoka kuri peteroli n’intambara y’u Burusiya na Ukraine irambanije kuri ubu.

 

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Guverineri John Rwangombwa avuga ko hari icyizere ko mu mwaka utaha ibi biciro bishobora kuzatangira kumanuka bigatanga agahenge

 

BNR itangaje ibi nyuma y’iminsi mike gusa , Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare gisohoye Icyegeranyo kigaragaza ihindagurika ry’ibiciro gisohora buri kwezi cyerekana ko ibiciro byiyongereyeho hafi 10% muri Mata.

 

Imibare y’iki kigo yerekana ko ibiciro mu mijyi yo mu Rwanda byiyongereyeho 9,9% mu kwezi kwa Mata 2022, ugereranyije na Mata 2021, ibiciro muri Werurwe 2022 byari byiyongereyeho 7,5%.

 

Impamvu icyo kigo kigaragaza ni uko ngo muri Mata 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 15,7%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,8%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 15%.

 

Iyo ugereranyije Mata 2022 na Mata 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 9,1%.

 

Iyo ugereranyije Mata 2022 na Werurwe 2022, ibiciro byiyongereyeho 2,4%, iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 3,3%.

 

Imibare y’iki kigo kandi yerekana ko muri Mata 2022, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 11% ugereranyije na Mata 2021.

 

Gutumbagira kw’ibiciro ku isoko mu Rwanda birakomeje,ariko ubukungu bushingiye ku kwinjiza amafaranga bwo bukomeza kujya hasi. No kutabasha kubona imirimo

bituma habaho abashomeri benshi nkuko bamwe mu baturage badahwema kubyinubira.