IPRC: Inkuru y'umukobwa witabye Imana umunsi umwe mbere y'uko ahabwa impamyabushobozi yababaje abatari bake

IPRC: Inkuru y'umukobwa witabye Imana umunsi umwe mbere y'uko ahabwa impamyabushobozi yababaje abatari bake

  • Uwamahoro Theophira yitabye Imana azize Kanseri yo mu bihaha

  • Uwamahoro Theophira yapfuye habura umunsi umwe ngo akore Graduation

May 13,2022

Umukobwa yapfuye ku munsi ubanziriza ‘Graduation’ ye muri IPRC bituma benshi bamenye iyo nkuru ibabaje bashenguka umutima.

 

Umukobwa wagombaga gubahabwa impamyabushobozi muri IPRC-Kigali kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, yitabye Imana ku munsi ubanziriza uwabereyeho ibirori byo kurangiza iki cyiciro.

 

Ubuyobozi bwa IPRC-Kigali bwagaragaje ko bwashenguwe n’urupfu rwa Uwamahoro Theophila witabye Imana ku munsi ubanziriza uwatangiweho impamyabushobozi.

 

Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter ya IPRC-Kigali, bugira buti “Umuryango wa IPRC Kigali ubabajwe n’urupfu rw’umwe mu bari guhabwa impamyabushobozi Uwamahoro Theophira, witabye Imana tariki 11 Gicurasi 2022 azize uburwayi.”

 

Ni inkuru yababaje benshi batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru ibabaje, bavuze ko ari agahinda gakomeye kuba uyu mukobwa yitabye Imana atageze ku cyo yaharaniye mu myaka yari amaze yiga.

 

Uwamahoro Theophila witabye Imana afite imyaka 24, yari arwaye kanseri yo mu bihaha aho yari arwariye mu Bitaro bya Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

 

Biteganyijwe ko nyakwigendera aherekezwa bwa nyuma kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi mu irimbi rya Nyamirambo.