Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize yaje mu Rwanda

Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize yaje mu Rwanda

May 16,2022

Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize ukomoka mu gihugu cya Australia nyuma y’igihe ategerejwe mu Rwanda nk'uko byari byatangajwe yarahageze aho yakiriwe n’umuhanzikazi Naka w’umunya Austaria umaze igihe mu Rwanda.

 

Uyu mukobwa uheruka mu rukundo na Harmonize aje mu Rwanda mu rwego rwo gusura ariko byatangajwe ko bishobotse we n’inshurti ye Naka bahagira mu rugo hakabiri ndetse bakagira n’ibikorwa bahakorera.

 

Naka aherutse gutangaza ko mu kiruhuko Briana azagirira mu Rwanda kizarangwa n’ibyishimo kuri we kuko ari naho azizihiriza umunsi we w’amavuko.

 

Nyuma y’uko Harmonize atandukanye na Briana yatangaje ko byatewe n'uko bombi bananiwe kumvikana ku gihugu bagombaga guturamo.

 

Uyu muhanzi Yakomeje avuga ko akunda cyane igihugu cye cya Tanzania bityo akaba ariyo mpamvu yatumye atemera kujya gutura muri Australia hamwe n’umukunzi we Briana. Harmonize yongeyeho ko Briana nawe atifuzaga kuva mu gihugu cye ngo aze babane muri Tanzania.