Weasel na Chameleone basomaniye ku rubyiniro abantu barumirwa

Weasel na Chameleone basomaniye ku rubyiniro abantu barumirwa

May 17,2022

Umuhanzi Weasel [Goodlyfe] yafotowe asoma mukuru we Jose Chameleone ku munwa ubwo bari ku rubyiniro mu gitaramo bakoreye mu Burundi bicisha benshi ururondogoro bibaza niba bifitemo akantu k’ubutinganyi.

 

Icyakora abinyujije kuri Instagram, Weasel Goodlyfe] yarengejeho ko akunda mukuru we n’igihugu cyabo ubuziraherezo.

 

Gukeka ko Weasel na Chameleone ari abatinganyi byaba bitangaje kuko uyu musore uvugwaho kugira abana benshi yitegura gushyingiranwa n’umunyarwandakazi Sandra Teta mu gihe Chameleone afite umugore bamaranye imyaka myinshi.