Dore amagambo 10 ugomba kubwira umukunzi wawe buri munsi niba ushaka kumwigarurira akaba uwawe wenyine

Dore amagambo 10 ugomba kubwira umukunzi wawe buri munsi niba ushaka kumwigarurira akaba uwawe wenyine

  • Imitoma yatuma wigarurira umukunzi wawe

  • Amagambo meza yo kubwira umukunzi

May 19,2022

Urukundo ni nk’ubusitani bw’indabo, bukeneye kubagarirwa no kuhirwa buri munsi. Kubaka urukundo rero ni uguhozaho, ari yo mpamvu hari amagambo make ushobora gohora ubwira umukunzi wawe akarushaho kugukunda no kukwiyumvamo.

 

Iyemeze ko igihe cyose uzaba ufite uwo ukunda, yaba umuhungu cyangwa umukobwa, uzajya umubwira amagambo akurikira bizatuma igihe cyose muzaba muri kumwe bibanyura mwembi.

 

1. Ndagukunda

 

Iri jambo ni ijambo ryoroshye kandi rikwiye kubwirwa umukunzi wawe, gerageza kujya uribwira umukunzi wawe igihe agusekeje cyangwa igihe akoze ikintu cyikwibutsa impamvu muri kumwe.

 

2. Nari ndi kugutekereza

 

Ni byiza kubwira umukunzi wawe ko uba umutekereza n’iyo mutari kumwe , nubona ikintu kigushimishije uyu munsi kimumenyeshe.

 

3. Wiriwe ute?

 

Imenyereze kubaza umukunzi wawe ibibazo ahura nabyo mu kazi ke ka buri munsi. Mubaze kuri mugenzi we bakorana batumvikana cyangwa akazi gakomeye yakoze uwo munsi, umuhe umwanya nawe akugezeho ibyifuzo bye.

 

4. Nifatanyije nawe

 

Humuriza umukunzi wawe umwereka ko utamuri kure mu byo akora, kandi ko ushyigikiye ibyemezo bye. Mubwire ko umuri hafi mu nshingano ze, mwereke ko muri ipfundo ry’urukundo rizabyara umusaruro.

 

5. Waberewe

 

Niba mukundanye igihe kirekire biroroshye kwiyibagiza byinshi, kandi ni ngombwa kwibutsa umukunzi wawe ko yambaye imyenda igushimisha unamwereke ko ariyo mpamvu wamuhisemo.

 

6. Mbabarira

 

Buri muntu akosa mu gihe runaka ku buryo rimwe na rimwe twisanga tutari m’ukuri, twakoze ibidatunganye; impaka rero nta mwanya zikwiye guhabwa mu rukundo. Rero saba imbabazi igihe ukosheje, saba imbabazi z’uko wababaje umukunzi wawe, saba imbabazi yewe n’iyo yaba atari ikosa ryaguturutseho.

 

7. Ntawe musa

 

Umukunzi wawe bisaba ko aba inshuti magara yawe, niba utifuza gutemberana nawe ubwo ntibyagakwiye ko mugirana n’imishyikirano cyangwa ibiganiro biganisha ku rukundo. Umvisha umukunzi wawe ko ari ingenzi kuri wowe, ndetse ko nta muntu wamugereranya na we ku isi, ko ariwe ubaruta bose.

 

8. Nkunda ibitekerezo byawe

 

Ujye ubwira umukunzi wawe ko ukunda ibitekerezo bye, mumenyeshe ko ubona ari umunyabwenge uzi gukundana anafite impano nyinshi.

 

9. Ndakubaha

 

Nk’uko habaho umubano w’abakundana, icyubahiro ni ngombwa hagati y’abakundana. Muhe umwana wo kukugira inama no kuguha ibitekerezo, umuntu iyo yumva ko yubahwa yiyumvamo ibyishimo akanumva ameze neza.

 

10. Ijoro ryiza

 

Turi mu gihe itumanaho ryorohejwe cyane, ku buryo umuntu ashobora kohereza ubutumwa bugufi bukagera hose mu gihe gito. Nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma utabwira umukunzi wawe uti “Ugire ijoro ryiza” igihe ugiye kuryama. Mumenyeshe ko umutekereza n’iyo mwaba mwiriwe mutaganiriye.