Dj Dizzo urwaye Kanseri arasaba ubufasha bwo kugaruka mu Rwanda nyuma yo kubwirwa ko asigaranye iminsi 90 gusa yo kubaho
Dj Dizzo yavuze ko abaganga bamubwiye ko ‘Cancer’ arwaye idashobora gukira
Dizzo yavuze ko ashaka kumara iminsi ye ya nyuma y’ubuzima mu Rwanda, asaba gufashwa
Dizzo yashimye buri wese uri kumwitaho muri iki gihe ari guca mu bihe bigoye mu buzima
Dizzo afite imyaka 23 y’amavuko. Ubwo yari afite imyaka 19 nibwo yamenye ko arwaye ‘Cancer’
Mutambuka Derrick [Dj Dizzo] ufite ubuhanga mu kuvanga imiziki ubarizwa mu Bwongereza, yabwiwe n’abaganga ko ‘Cancer’ arwaye yamaze kumurenga umubiri wose ku buryo itabasha gukira, bamubwira ko asigaje iminsi 90 yo kubaho.
Mutambuka Remy, umubyeyi wa Dizzo uri mu Mujyi wa London yabwiye INYARWANDA ko bashyizeho uburyo bwa GoFundMe bwo gukusanya inkunga y’amafaranga kugira ngo Dizzo abashe kumara iminsi ye ya nyuma y’ubuzima ari mu gihugu cye cy’amavuko, u Rwanda.
Uyu mubyeyi yavuze ko umwana we yaranzwe no gukomera mu burwayi bwe. Ashima abanyarwanda batuye mu Bwongereza n’Abanyarwanda bari mu Rwanda bakomeje kuba hafi umuryango we kuva mu mwaka w’2018 umwana we yamenya ko arwaye Cancer.
Mutambuka yatangaje ko mu Cyumweru gishize umwana we yagiye kwa muganga bamuha imiti igabanya uburibwe (Pain Killer), kuko yari amerewe nabi, kuva ubwo bagirwa inama n’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza yo gushaka uko bataha mu Rwanda.
Yavuze ko umwana we aryama gusa atabasha kwicara. Kandi ko hakenewe amafaranga ari hagati ya 800$ na 1200$.
Akavuga ko umwana we abashije kugera mu Rwanda, nawe yagaruka mu Rwanda yitwaje n’imiti yahabwa n’abaganga azakoresha mu gihe cy’amezi atatu asigaye.
‘Cancer’ yageze mu bihaha, ku mwijima no ku magufwa ari hejuru y’ikibuno.
Hari kopi y’isuzuma ryakozwe n’umwe mu baganga bakurikiranye Dj Dizzo, avuga mo ko iyi ‘cancer’ yihuse cyane mu mubiri w’uyu musore ku buryo bitorohereye abaganga kuyivura.
Mu butumwa yashyize kuri GoFundMe, Dizzo yavuze ko yabwiwe n’abaganga ko asigaranye iminsi 90. Avuga ko uburyo abantu bakomeje kumwitaho ari kimwe mu bikomeza intekerezo ze.
Uyu musore yavuze ko icyifuzo afite ari uko ‘yapfira mu gihugu yavukiyemo’. Ati “Icya nyuma nasaba, ni ukumara iminsi yanjye ya nyuma y’ubuzima mu Rwanda.’
Dizzo yavuze ko mu 2018 ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko ari bwo yamenye ko afite ‘cancer’ yo mu muhogo, ahabwa ubuvuzi bushoboka nyuma y’amezi atatu asubira mu buzima busanzwe ‘mfite icyizere cy’uko nakize ‘cancer’.
Muri Mata 2021, mu gihe cya Covid-19, yatangiye kumva uburibwe ku nda. Mu Ukuboza 2021, bamukorera isuzuma basanga yafashwe na 'Cancer' ku magufwa ari hejuru y’ikibuno ateye mu buryo bumeze nka ‘vola’ y’imodoka [Niko amagufwa ameze].
Uyu musore yavuze ko ku myaka 23 y’amavuko ‘ubuzima bwe bumeze nk’aho burangiriye aha’. Avuga ko icyifuzo afite ari uko yapfira mu Rwanda.
Yashimye inshuti ze, umuryango we n’abandi bakomeje kumufasha kunyura mu buribwe. Ati “Ndabashimira cyane mbasaba kumfasha kazishimira iminsi yanye ya nyuma y’ubuzima mu Rwanda’.
Dizzo avuga ko yatangiye ibyo kuvanga imiziki mu 2015 ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko. Icyo gihe ariko nta bikoresho n’ubumenyi yari afite kuri uyu mwuga.
Byamusabye kubanza gushaka ibikoresho no gusoza amasomo y’ishuri kugira ngo yinjire mu kibuga azi ibyo agiye gukora.
Yatangiye akora ‘mixtape’ y’indirimbo z’umuhanzikazi Ciney, ‘mixtape’ yakubiyeho indirimbo zitandukanye, harimo n’iyo guha icyubahiro Jay Polly witabye Imana n’izindi.