Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ikibuga cya Basket cya Rafiki cyari kimaze igihe kivugururwa

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ikibuga cya Basket cya Rafiki cyari kimaze igihe kivugururwa

May 22,2022

Perezida Kagame yafunguye ku mugararo ikibuga cya "Club Rafiki", i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, cyongeye gufungurwa ku mugaragaro nyuma yo gutunganywa.

Ni umuhango witabiriwe n’Umunya-Nigeria Masai Ujiri uyobora Ikipe ya Toronto Raptors, Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, abafite aho bahuriye n’ibikorwa bya siporo muri Afurika, abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abakinnyi n’abandi.

 

Iki kibuga cyavuguruwe neza kugira ngo abakiri bato bakomeze kuzamura urwego rwabo ndetse no gufasha Basketball mu Rwanda.

Mu mashusho yashyizwe hanze,Perezida Kagame yateye mu nkangaro imipira inshuro zirenze imwe ubwo hafungurwaga iki kibuga kiri mu bimaze igihe mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye n’umunya-Nigeria Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors yo muri Canada, Perezida Kagame yatangaje abakinnyi batanu akunda muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA):

- Steph Curry
- Kevin Durant
- Lebron James
- Giannis Antetokounmpo
- Pascal Siakam




AMAFOTO:IGIHE