Umunyamakuru Clarisse Uwimana yavuze ku rukundo rwe na Jean Luc rumaze iminsi ruhwihwiswa

Umunyamakuru Clarisse Uwimana yavuze ku rukundo rwe na Jean Luc rumaze iminsi ruhwihwiswa

  • Clarisse Uwimana yavuze ko ari incuti ya Jean Luc atari umukunzi we

  • Amafoto y'umunyamakuru Clarisse Uwimana

May 23,2022

Clarisse Uwimana w’icyamamare mumwuga w’itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, benshi bakunda mubiganiro bye ndetse bakanamukurikira mu inkuru zimugarukaho mubitangazamakuru bitandukanye yatangaje ukuri ku mubano we na Jean Luc bakorana kuri B&B FM Umwezi.

 

Uyu munyamakurukazi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy mu kiganiro gikorerwa kuri Instagram Live kimenyerewe ku izina rya Ally Soudy on Air , aho uyu munyamakuru yamubajije ibyihariye ku buzima bwe butandukanye ndetse no kubyavuzwe hagati ye na Jean Luc bakorana bivugwako bari mu rukundo rw’ikibatsi ndetse banagize ubwiru.

 

Clarisse asubiza Ally Soudy warumubajije ko yaba ari mu rukundo na Jean Luc rwekeza ku gushinga urugo maze amusubiza agira ati “ … Hoya! Jean Luc n’inshuti yanjye n’umwana mwiza , n’umuyobozi mwiza ,turamukunda twese ku kazi ntushobora kubyumva… ».