Nyanza: Umugabo uheruka kwica umugore we kubera imitungo yarashwe arapfa

Nyanza: Umugabo uheruka kwica umugore we kubera imitungo yarashwe arapfa

May 23,2022

Umugabo witwa Ndahayo Jean w’imyaka 43 watawe muri yombi tariki 18 Gicurasi, 2022 akekwaho kwica umugore we bari bagiye kugabana imitungo, yapfiriye muri Kasho nyuma yo kuraswa.

 

Amakuru dukesha ikinyamakuru UMUSEKE cyahawe n’uwarumuturanyi w’urugo rwa Ndahayo Jean w’imyaka 43 na Nyakwigendera Niyonsaba Helarie w’imyaka 36 , avuga ko abayobozi bababwiye ko Ndahayo yarwanyije inzego z’umutekano zikamurasa agahita apfa.

 

Yabwiye Umuseke ati “Yarapfuye, urabariza umuzimu mu bazima. Yapfuye ku wa Kane, ngo yarwanyije inzego z’umutekano baramurasa, yashyinguwe ku wa Gatandatu (tariki 21 Gicurasi, 2022).”

 

Inkuru y’urupfu rw’uriya mugabo ngo abaturage batangiye kuruvuga ku wa Gatanu bavuye gushyingura umugore we.

 

Hari amakuru yizewe avuga ko Ndahayo Jean yarashwe ku wa Kane tariki 19 Gicurasi, 2022.

 

Uko byanjyenze

 

Ndahayo yishe umugore we ubwo Umuhesha w’inkiko yarimo abagabanya imitungo

Byabaye mu masaha y’ikigoroba, ahagana saa kenda (15h00), ku wa Gatatu tariki 18 z’ukwezi kwa Gatanu 2022, mu Mudugudu wa Rukoma, Akagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza.

 

Ndahayo Jean w’imyaka 43, akekwaho kwica umugore we Niyonsaba Hilarie w’imyaka 36 bari barashakanye mu buryo byemewe n’amategeko ariko bakaba batari bakibana kuko bari baratandukanyijwe n’inkiko, bakaba bari bafitanye abana 3.

Amakuru avuga ko ubwo umuhesha w’inkiko w’umwuga wigenga witwa Runyambo Chritian yazaga kurangiza urubanza rwa bariya bantu abagabanya imitungo, arangije ajya gukora Raporo y’irangiza ry’urubanza.

 

Umugore wa Ndahayo Jean ari we nyakwigendera Niyonsaba Hilarie yaje gusanga umuhesha w’inkiko agira ngo amuhe raporo y’urubanza nibwo umugabo we yaje na we kuhamusanga afite umuhoro ahita amutema ijosi aramwica.

 

Ngabonzima Donat Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo yabwiye UMUSEKE ati “Ni byo ejo ku gicamunsi cya tariki 18 /05/ 2022 ahashyira saa kenda n’igice (15h30) nibwo twamenye inkuru y’inshamugogo ko Ndahayo Yohani yishe umugore we Hilariya. Impamvu tuvuga ko yamwishe ni uko twamufashe ahunga akaba ari kuri sitasiyo ya Ntyazo kandi arabyemera.”

 

Sorce: UMUSEKE