FARDC yatangaje ko yabonye ibimenyetso simusiga ko ingabo z'u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo

FARDC yatangaje ko yabonye ibimenyetso simusiga ko ingabo z'u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo

  • Congo ikomeje gushinja u Rwanda kwinjira ku butaka bwayo

Jun 01,2022

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kizwi nka FARDC cyatangaje ko cyabonye ibimenyetso bishya bigaragaza ko ingabo z’u Rwanda zageze ku butaka bw’iki gihugu.

FARDC mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 31 Gicurasi isobanura ko abasirikare bayo bari ku burinzi kuri uyu wa 30 ari bo babonye ibi bikoresho.

Yagize iti: “Uburinzi bwakozwe na FARDC bwabonetsemo ibimenyetso bishya byo kuba kw’ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa RDC. Ibi bimenyetso bishya byabonetse muri zone ya Chanzu ejo ku wa Mbere 30.”

Mu kubisobanura muri videwo iri kuri uru rubuga, Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 2, Lt Col. Guillaume Ndjike Kaiko yatangaje ati: "Mu burinzi ingabo za RDC zarimo, zabonye ibimenyetso bidashidikanywaho byo kuba kw’ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo muri Kibumba, Tshanzu, Runyonyi na Musongati.”

Uyu musirikare yakomeje asobanura ko muri Tshanzu ari ho babonye ibimenyetso bishya. Ati: "Twafashe impuzankano, amabombe, intwaro, amasasu n’ibindi ingabo z’u Rwanda zasize ubwo zahungaga. Muri zone ya Tshanzu habonetse izindi ntwaro.”

FARDC itangaje ibi mu gihe urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mbibi, EJVM, ruri gukora iperereza ku bisasu byatewe mu karere ka Musanze tariki ya 19 Werurwe na 23 Gicurasi 2022 biturutse muri RDC, ku basirikare babiri b’u Rwanda bari mu maboko ya Leta ya RDC no ku kirego cy’uko u Rwanda rwaba rufasha M23.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ruhakana kohereza abasirikare muri RDC, aba babiri bafashwe rusobanura ko bashimutiwe ku butaka bwarwo n’abasirikare ba FARDC bari bifatanyije na FDLR.