Karasira Aimable Uzaramba yanze kuburana avuga ko yazanwe mu rukiko ku ngufu

Karasira Aimable Uzaramba yanze kuburana avuga ko yazanwe mu rukiko ku ngufu

  • Urubanza rwa Karasira Aimable Uzaramba rwasubitswe

  • Karasira Aimable Uzaramba avuga ko arwaye bityo akaba adashobora kuburana

Jun 01,2022

Karasira Aimable Uzaramba ufungiwe by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge, yatangarije Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko abacungagereza bamujyanye kuburana ku ngufu, abyemera kubera ko yatinyaga inkoni zabo.

Mu gitondo cy’uyu wa 30 Gicurasi 2022 ni bwo Karasira umaze umwaka wuzuye afunzwe yagejejwe muri uru rukiko, aherekejwe n’abacungagereza bane.

Yari agiye gutangira kuburana mu mizi ibyaha akurikiranyweho birimo gupfobya no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi, gukurura amacakubiri no kutagaragaza inkomoko y’umutungo. Byose arabihakana kuva yagezwa mu rukiko rw’ibanze, aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Karasira yagaragarije Perezida warwo inzitizi zituma adashobora kuburana, zirimo uburwanyi butandukanye nka Diyabete, ubwo mu mutwe n’amaso.

Uyu mufungwa yasobanuye ko atashakaga kuva muri gereza ajya kuburana, ariko kubera ingufu z’abacungagereza ngo yatinyaga ko bamukubita, yemera kujya mu rukiko.

Yagize ati: "Impamvu mvuga ko ntiteguye kuburana, navuganye n’abacungagereza banzanye, ndababwira nti ‘Ntabwo ndi bujye kuburana, muzi uburyo mumfatamo, ibi byaba ari nko kujijisha amaso y’abantu’. Ngo ‘Ngwino ku itegeko’ kuko wenda bari no kunkubita nk’uko birirwa bakubita abantu. Njye naje ku ngufu."

Karasira yakomeje ati: "Njyewe ntabwo naje ndi mu buryo bwo kuburana pe! Bano bantu ubona b’abacungagereza banzanye ku ngufu. Urumva? Bafite ahantu bakubitira abantu inyuma y’amashuri. Njyewe mbonye bagiye kunkubita, ndavuga nti reka nze. Njye nje ku ngufu!"

Kubera inzitizi z’uburwayi yatanze, urukiko rwasubitse iburanisha, ruryimurira tariki ya 7 Nyakanga 2022. Ubushinjacyaha na bwo bwemeje ko Karasira afite uburenganzira bwo kutaburana mu gihe yaba arwaye.

SRC: Bwiza