Umunya-Nigeria yatuburiye abahindekazi barenga 300 ababeshya kuzabagira abagore

Umunya-Nigeria yatuburiye abahindekazi barenga 300 ababeshya kuzabagira abagore

Jun 01,2022

Ku wa gatanu, tariki ya 27 Gicurasi, Umunya Nijeriya yatawe muri yombi na polisi mu majyaruguru y’Ubuhinde kubera gutuburira byibuze abagore 300 bo mu Buhinde akabatwara amamiliyoni y’amarupe yitwaje ko azabagira abagore.

Ushinjwa uzwi ku izina rya Garuba Galumje, ufite imyaka 38, bivugwa ko yagiye agirana ubucuti n’abo bagore binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’imbuga z’abashaka abakunzi, aho yavugaga ko ari Umuhinde udatuye mu gihugu (NRI) ahubwo aba muri Kanada.

Galumje, wari utuye mu gace ka Kishan Garh gaherereye mu majyepfo ya Delhi, yatawe muri yombi n’abayobozi bo kuri sitasiyo ya Polisi ya Cybercrime i Noida, muri Leta ya Uttar Pradesh.

Inspecteur Reeta Yadav, umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Noidayagize ati: “Ushinjwa yatawe muri yombi akurikiranyweho kubeshya umugore utuye mu karere ka Meerut muri U P. Avuga ko yiyandikishije ku rubuga rwa Jeevansathi ashaka uwo bakorana ubukwe. Umugabo yaramwegereye abinyujije ku rubuga maze yiyita Sanjay Singh,Umuhinde utuye muri Canada. ”

Yadav yabwiye abanyamakuru ati: "Uyu mugabo yaje kugirirwa ikizere hanyuma atangira kumwiyambaza amubeshya hanyuma amusaba kohereza amafaranga [ama lakhs] mu byiciro akoresheje konti za banki zitandukanye..."

Umuyobozi ushinzwe itsinda rya polisi rishinzwe ibyaha byo kurwanya ubutekamutwe bwo ku ikoranabuhanga, cyberpolice yavuze ko ikirego kimaze gushyikirizwa abapolisi, hatangiye iperereza maze uyu mugabo ukorera muri Delhi maze arafatwa.

Ati: “Mu ibazwa, twahuye n’imanza nyinshi zisa n’urwa Garuba. Hano hari abagore barenga 300 yari yibasiye ku mbuga zitandukanye kandi zizwi kandi yarabatuburiye.

Ku mbuga nkoranyambaga no ku mbuga zo gushakiraho abo kurushinga yakoresheje amafoto y’abagabo b’ibyamamare atari aye kugira ngo atuburire abagore."

Nk’uko abapolisi babitangaza, Garuba yaje bwa mbere mu Buhinde muri Gashyantare 2019 kuri viza y’amezi atandatu mu rwego rw’ubucuruzi bujyanye no gukora imisatsi y’abantu.

Yongeye gusubira mu Buhinde ku ya 18 Werurwe afite viza yo kwivuza kugeza ku ya 22 Gicurasi, ariko arahaguma ari nako yimuka inshuro nyinshi.