Yasohowe mu ndege kubera kugira amabere apima ibiro bisaga 10 - AMAFOTO

Yasohowe mu ndege kubera kugira amabere apima ibiro bisaga 10 - AMAFOTO

Jun 03,2022

Umunyamideli umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga uzwi nka Mary Magdalene, yiyemeje kurega abaherutse kumusohora mu ndege bamurega ibirego bidashinga, nyamara ari uko bamuvanguye bamuziza uko ateye n’amabere ye apima ibilo 10.

 

Uyu munyamideli ukomoka mu gihugu cya Canada, yatangaje ko yasohowe mu ndege iva mu gihugu cya Canada yerekeza Dallas kubera amabere ye.

 

Magdalene yavuze ko yatawe hanze y’indege mu gihe yari yamaze kwishyura no kwicara, ashinjwa ibirego by’urwiyerurutso ko hari amabwiriza yarenzeho yambara utwuma twifashishwa mu kumva umuziki kandi bitemewe, n’ibindi bidashinga.

 

We agaragaza ko impamvu zatanzwe atarizo ahubwo yazize uko ateye no kuba afite amabere manini, akaba asaba ko yarenganurwa kubera ivangura yakorewe kuko ridakwiye ku kiremwamuntu icyo aricyo cyose kuko ntawuhitamo uko asa.

 

Mu ifoto yifatiye mu ndege, Magdalene aba yambaye imyambaro ya siporo ariko igaragaza amabere ye, yambaye na Earphone ariko avuga ko ibyo byose yarezwe bidafatika.

 

Magdalene agaragaza ko yaje gucyerezwa, ariko akaza kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye n’indi ndege.  Gusa bitewe n’ibyo yakorewe yatangaje ko agiye kugana ubutabera arege indege, ngo bitazasubira.

 

SRC:TMZ